Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko hagiye gusohoka inyandiko nshya ikubiyemo amabwiriza agenga imikorere y’Irondo ry’Umwuga n’ibigenderwaho mu kugena abarikora.
Irondo ry’Umwuga ryakunze gushyirwa mu majwi nk’irigaragaza intege nke mu guhashya ikibazo cy’ubujura ndetse hari abavuga ko bamwe mu bakora irondo bafatanya n’ibisambo muri ubwo bujura.
Umujyi wa Kigali utangaza ko kugira ngo hakemurwe icyo kibazo cyo kuba ‘Irondo ryakwivanga n’ibisambo’ hagiye gushyirwaho ingamba zihariye mu kuvugurura imikorere y’irondo n’ibigenderwaho mu gushyira abantu muri uwo mwuga.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mata 2023, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yatangaje ko nyuma y’impungenge zagaragajwe n’abaturage, hari ibikomeje gukorwa mu gukemura ikibazo.
Ati “Twagiye tugaragarizwa n’abaturage impungenga cyangwa se aho banenga Irondo ry’Umwuga, byanadufashije kumenya aho duhera turinoza.”
Meya Rubingisa yavuze ko kuri ubu hari inyandiko yamaze gutegurwa, izaba igaragaza imikorere y’Irondo ry’Umwuga, ibigenderwaho kugira ngo umuntu aryinjiremo n’ibindi bijyanye n’inshingano z’Abanyerondo.
Ati “Ni inyandiko ivugurura imikorere y’Irondo ry’Umwuga, mu byo twemeje bigomba kugenderwaho ni uburyo iryo rondo rikora, uburyo duhitamo abarijyamo, baragenerwa iki? Agahimbazamusyi nako twagaragarijwe ko kadahagije, turateganya kukongera.”
“Umusanzu w’umuturage ntunyure mu ntoki, ahubwo ukajya utangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga. Hari aho byatangiye mu tugari tumwe na tumwe kandi byatanze umusaruro kandi gahunda dufite ni uko bigomba kuba byararangiye twese tukaba turi mu ikoranabuhanga mu gukusanya umusanzu w’Irondo ry’Umwuga.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali agaragaza ko hari ibindi bizaba biri mu mikorere ivuguruye y’Irondo ry’Umwuga nk’amahugurwa ahoraho azajya agenerwa abarikora n’ibindi.
Ati “Kuko twabonye ko ryunganira ziriya nzego z’umutekano, ni no kugira ngo irondo rijye rigaragariza abaturage aho dutuye, riti dore hakozwe ibi, ahari ikibazo ni aha […] ku mbuga nkoranyambaga duhuriraho ibitekerezo bigatangwa.”
Meya Rubingisa avuga ko biteganywa ko n’umubare w’abagize Irondo ry’Umwuga izagenda yiyongera bigendanye n’uko umujyi waguka.
Ati “Cyane cyane ariko n’inshingano zabo, baratanga raporo kuri nde? Wa muturage aratanga ibitekerezo ate? Turabashyiramo gute?”
“Ni abantu b’inyangamugayo? Kugira ngo wa mugani bitaza kurangira byabaye irondo ryivanze n’abajura. Icyo dusaba abaturage rero ni ugutanga ibitekerezo by’uko irondo ryanoza imikorere ariko bakanatanga amakuru y’aho ridakora neza.”
Inyandiko igena imikorere y’Irondo ry’Umwuga kuri ubu yamaze gukorwa aho irimo kuganirwaho n’inzego zitandukanye.