Mu mujyi wa Kigali haravugwa ikibazo kidasanzwe cy’abagabo bakomeye, bafite amafaranga n’imyanya ikomeye, bishyira hamwe bagakodesha inzu zo gusambanyirizamo abana, uwo bateye inda bakayimukuriramo nta wurabutswe kuko aho hantu haba harinzwe kandi ari ah’ibanga.
Ni ikibazo cyavugiwe mu Murenge wa Kinyinya mu nama nyunguranabitekerezo ku bibazo bidindiza iterambere ry’ubutabera n’ingamba zo kubikemura muri Gasabo.
Ni inama yateguwe n’Umuryango Nyarwanda ugamije kubaka igihugu kigendera ku mategeko (CERULAR) yari iteraniyemo abafatanyabikorwa mu by’amategeko, abayobozi b’Imidugudu bo muri Kinyinya, inzego z’umutekano n’iz’ubutabera muri Gasabo.
Mukandungutse Charlotte wari uhagarariye umuryango witwa Ihorere Munyarwanda yavuze ko hari ikibazo cy’abantu bakomeye, bafite amafaranga kandi bafite imyanya ikomeye barimo kwangiza abana b’abakobwa mu ibanga.
Abo ngo ntabwo bari muri Kinyinya cyangwa muri Gasabo gusa, bari hirya no hino mu mujyi wa Kigali. Usanga barishyize hamwe ari nka batanu bagakodesha inzu bakayiha umutekano, ubundi akaba ariyo basambanyirizamo abana.
Yateruye agira ati “Hari ikibazo gikomeye wenda ahari mutazi ariko njyewe ndakivuga nk’umuntu ukizi nk’umuntu uba mu muryango. Ni ikibazo cy’abantu bakomeye bafite amafaranga kandi bafite na Titre ziba-covering-a [bafite imyanya ibahishira=ituma batatamazwa] mu gukora ibyaha byabo abo bantu bakaba barimo kutwangiriza abana. Abana batoya bari hagati y’imyaka 15 kujyana hejuru.”
Yakomeje ati “Babangiza gute? Ni abantu bafite uburyo bafata amazu ahantu bakaba bayaziranyeho ari nk’abantu barenze 10 cyangwa se reka mvuge batanu kuzamura, abo bantu bakaba bafite uburyo bahuriramo n’abana bakiri batoya, abakobwa b’abangavu bakabasambanya. bafite ukuntu aho hantu harinzwe bafite imfunguzo hagati yabo n’abo bakobwa cyangwa n’abandi barinze izo nzu zabo.”
Mukandungutse yavuze ko atungiye agatoki inzego z’ubugenzacyaha ariko yemeza ko nibakurikirana bazabibona kuko biriho mu mujyi wa Kigali kandi abantu babiganira bikarangirira aho.
Ati “Nkaba numva rero icyo ngicyo ni ikintu gihari wenda sinababwira ngo ni aha n’aha ariko ni ikintu ngira ngo namwe nk’abagenza icyaha muzabikoreho ubushakashatsi kandi muzabibona. Yego sinavuga ngo abantu ni aba n’aba ariko ntabwo ari ngombwa ariko nzi ko ibyo bintu Bihari hari abo tujya tubiganiraho.”
“Nk’abantu bashinzwe kubahiriza amategeko cyangwa no kureba uburyo amategeko arengera abo twirirwa tuvugira nk’abaturage ko icyo kintu gituma batwangiriza abana ugasanga umwana afite imyaka 20 akakubwira ngo njye maze gukuramo inda zirenga 10 kandi ari umwana utegerejweho kuzaba umubyeyi w’igihugu.
Yavuze kandi ko iyo umwana muri abo basambanywa atewe inda bayimukuriramo kuburyo ajya kugera mu myaka 20 akuriwemo inda inshuro zirenze imwe.
Ati “Abo bana iyo babateye inda ntabwo babyara bafite uburyo bakoresha kugira ngo izo nda zivemo urumva ko abana baba barapfuye. Ni ikibazo rero gikomeye kandi gihishirwa murumva ko gikorwa n’abantu bakomeye.”
Umuyobozi w’Ubugenzacyaha mu Karere ka Gasabo, Dusabe Jean Bosco yemeje ko iki kibazo kiriho kandi ko hari bake bamaze gufatwa. Gusa ngo ntabwo cyakemuka hatabayeho ubufatanye kuko izo nzu ziba mu Midugudu kandi ifite abayiyobora.
Yagize ati “Ibyo avuze nanjye ntabwo aribwo bwa mbere mbyumvise hari n’abo twafashe bake batajyanye n’urugero biriho. Icyo tuba tugomba gufatanya bisaba ya makuru duhuza. Buri wese arakubwira ngo numva bibaho ariko ntabashe kutugeza ku wa nyuma. Rero icyo dusabwa ni iki? Dufatanye twese za nzu ziri mu midugudu dutuyemo, dufatanye kuzigaragaza.”
Ku kibazo cyo kuba ababikora bakomeye kuburyo ntawe utinyuka kubavuga, yagize ati “Rimwe na rimwe muba muvuga ngo arakomeye nimuvuga azampitana. Wowe dufite inshingano zo kubika ibanga twabwiwe n’uwo ariwe wese, nubona nkanjye Dusabe utekereza ko nshobora kukumenera ibanga ntuzabimbwire, uzajye kubibwira MAJ nubona ko ashobora kukumenera ibanga kuko wa muntu bafitanye isano, uzabibwire umushinjacyaha n’undi cyangwa gitifu.”