Umusore bigaragara ko akiri muto mu myaka yagaragaye mu Kagari ka Kamutwa, Umurenge wa Kacyiru w’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ahangana n’abapolisi batatu bageragezaga kumwuriza imodoka yabo ijyamo abatubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kugira ngo bajye guhanwa, ariko we atabishaka.
Mu mashusho dukesha BTN TV ivuga ko iyi nkuru yabaye tariki ya 25 Mutarama 2022, ku muhanda wa Kamutwa hagaragara imodoka ya Coaster y’abapolisi iparitse, na bo bafata abatubahirije amabwiriza, babohereza muri iyi modoka, bakinjiramo nta mananiza.
Byageze aho uyu musore bigaragara ko yambariye agapfukamunwa munsi y’akananwa na we afatwa, ariko abanza kujya impaka n’abapolisi babiri. Umunyamakuru avuga ko bamusabaga kurira imodoka, arabyanga, akababwira ko hari abandi bakabaye bamubaza iby’iri kosa. Ngo yagiraga ati: “Ntabwo njya muri iyi modoka yanyu uko byagenda kose, hari inzego zakagombye kumbaza ibi.”
Aba bapolisi babiri bageze aho bakoresha ingufu, bashaka kuriza uyu musore mu modoka ariko arabananira, haza undi mupolisi w’ipeti rya Chief Inspector of Police (yambara inyenyeri eshatu), nabwo bikomeza kunanirana.
Byasabye ko undi musore uri mu bari aho bareba imyitwarire y’uyu aza gufasha aba bapolisi, afata mugenzi we mu rukenyerero, bamwuriza imodoka. Uguhangana k’uyu musore n’abapolisi bivugwa ko kwatwaye igihe kigera ku minota itanu.