Umuryango wa Habimana Diogène utuye mu murenge wa Gatenga w’akarere ka Kicukiro, uvuga ko wagiye gufata umurambo w’uruhinja baheruka kwibaruka rukitaba Imana mu bitaro bya Kigali (CHUK) basanga warahawe abandi ndetse waranashyinguwe.
Ku wa 13 Mutarama ni bwo umuryango wa Habimana wibarutse, gusa nyuma y’umunsi umwe birangira yitabye Imana. Uyu muryango uvuga ko ubuyobozi bw’ibitaro bya CHUK bwawusabye gushyira umurambo w’umwana mu buruhukiro bwa VIP, kuko ubusanzwe buba burimo abana benshi ndetse ko bashobora kubura uwabo, ibyatumye bishyura amafaranga menshi yo muri VIP maze bajya kwitegura imihango yo gushyingura.
Ku wa Mbere tariki ya 17 Mutarama ni bwo umuryango wa Habimana wagiye gutora umurambo ngo ushyingurwe, gusa baza kugwa mu kantu nyuma yo kubwirwa ko umurambo w’umwana bashakaga wahawe undi muryango wo mu karere ka Ngoma.
Abagize uyu muryango baganiriye na Televiziyo ya BTN bavuze ko bitumvikana ukuntu basabwa kwishyura umurengera w’amafaranga kugira ngo umwana wabo ashyirwe ukwe, ariko bakarenga bakamutanga agashyingurwa n’abandi; ibyo babona nk’agashinyaguro.
Umwe mu bo mu muryango yagize ati: “Ko nishyuye muri VIP, ni gute batubwira ngo umwana wanjye bamuhaye undi muntu nyamara nta wundi bari babavanze? Rero rwose turasaba kuba twarenganurwa umwana wacu akagaruka tukamushyingura, ariko kandi CHUK igakurikiranwa tukarenganurwa kuko twararenganye.“
Akomeza avuga ko ari”agashinyaguro kuko urumva kuba wabuze umuntu wawe noneho ntunamubone ngo umushyingure uko bikwiriye, urumva birenze n’agashinyaguro ntabwo twabona izina twabyita, mu by’ukuri nanubu turi kwibaza uko turi bubwire mama w’umwana.“
Kuri Kiliziya Sainte Famille ahagombaga kubera misa yo gusezera kuri uyu mwana na ho abari baje muri uyu muhango bari bumiwe bibaza icyo gukora.
Umwe mu bayobozi b’ibitaro bya CHUK wanze kugira icyo avuga kuri kiriya kibazo yabwiye abo mu muryango wa nyakwigendera ko basaba imbabazi ku makosa yakozwe n’abakozi b’ibi bitaro.
Minisiteri y’Ubuzima biciye mu muvugizi wayo, Julien Mahoro Niyingabira, yatangaje ko iki kibazo bakimenye ndetse ndetse ko bavuganye n’imiryango yombi (ababuze umurambo ndetse n’abatwaye utari uwabo) kugira ngo habeho kuba buri muryango washyingura umurambo wa nyawo. Niyigabira yavuze abakozi b’ibitaro bakoze amakosa bo bazahanwa hakurikije icyo amategeko ateganya.