Umujyi wa Kigali urasaba abafite inyubako zitangirwamo serivisi zikenerwa n’abaturage bahahurira ari benshi, kuzishyiramo ubwiherero kandi butishyuzwa ku baje bagana ibigo bizikoreramo.
Muri zimwe mu nyubako zitangirwamo serivisi zituma umuntu ashobora kuhamara umwanya, iyo ukeneye ubwiherero bakohereza ahari ubwo ukoresha ubanje kwishyura nabwo buri ahandi bigatuma ukora urugendo n’umwanya wari ufite ukawuhatakariza.
Abo byabayeho basanga ari ibintu bitari bikwiriye muri uyu Mujyi wa Kigali.
Ibi kandi abaturage babifata nko kudahabwa serivisi yuzuye, kuko hari ubwo bahitamo kubanza kujya gushaka ubwiherero aho gukomeza ibyo bashakaga, basaba ko byabonerwa igisubizo.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine avuga ko ahatangirwa serivisi zikenerwa na benshi, hagomba kugira ubwiherero.
Umujyi wa Kigali uvuga ko mu igenzura wakoze wasanze ibigo bitagira ubwiherero ari ibikodesha mu nyubako zubatswe kera zitari zigenewe kwakira abantu benshi.
Gusa banyirazo basabwa gukora ibishoshoboka bakabushyiramo kandi umuturage uzajya ubona aho ibi bitakozwe agatanga amakuru.