Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali yataye muri yombi abagabo bane barimo n’umusekirite bakekwaho kwiba ibikoresho by’imwe muri kompanyi yubaka iminara mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Mata 2022 nibwo abafashwe beretswe itangazamakuru. Polisi ivuga ko aba bagabo ibyuma bari baribye bifite agaciro ka miliyoni 11 Frw mu gihe bo bari babigurishije amafaranga ari hagati y’ibihumbi 130 n’ibihumbi 140. Ibi byuma babikuye ahantu habiri harimo kubakwa umunara mu Murenge wa Nyarugunga mu karere Kicukiro n’ahazwi nko mu Izindiro.
Yemeza ko umusekirite ari we wibaga ibyo bikoresho maze akabiha umusore bakoranaga na we akajya kubigurisha ku wundi mugabo waguraga ibyuma.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera John Bosco, yatangaje ko ikibabaje ariko mu bibaga ibyo bikoresho harimo n’uwari ushinzwe kubirinda.
Yagize ati “ Navuga ko ikibazo gikomeye gihari ari ukuba umuntu ashinzwe kurinda ibikoresho akaba ari we ubyiba akabigurisha. Bikwiye kubera isomo buri muntu cyane cyane abashinzwe umutekano bikorera.”
Yongeyeho ko abayobozi za sosiyete zishinzwe umutekano bakwiye kujya bagenzura abakozi babo n’aho bakorera kugira ngo bamenye imikorere n’imyitwarire yabo.
Umuyobozi muri sosiyete ishinzwe umutekano umusekirite wafashwe yakoragamo, yavuze ko nyuma y’uko bamenyesherejwe ko hari ibintu by’abakiliya babo byibwe, bihutiye kubimenyesha Polisi kugira ngo ikore iperereza.
Yagize ati “Mu cyumweru gishize batubwiye ko hari ibintu byabo byibwe tubabwira ko tugiye kubikurikirana ariko mubo twakekaga harimo n’umukozi wacu noneho twiyambaza polisi tuyibwira ko tumukeka kuko hari n’undi mukiliya wacu wari wabitubwiye, ikora iperereza nibwo ejo bundi bamufashe.”
Ingingo ya 166 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi ya miliyoni imwe ariko atari hejuru ya miliyoni ebyiri.