Bamwe mu batuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko babangamiwe n’ubujura bakorerwa n’ababashyiriraho amafaranga y’urugendo ku ikarita, ndetse ko bakigorwa n’uburyo bwo kwishyiriraho amafaranga ku ikarita ibi bagaragaza ko bizamura ikibazo.
Nyuma yaho Leta ikomeje kugenda yongera imodoka rusange nka kimwe mu kinyabiziga gitegwa n’abenshi, hari bamwe mu baturage binubira no kwibwa na bamwe mu babafasha gushyira amafaranga y’urugendo ku ikarita, ibi bavuga ko bikorwa iyo babahaye amafaranga ntabe ariyo bashyiraho.
Umwe ati “nasanze banshyiriyeho make nsubira kubabwira ko banshyiriyeho makeya, ugasanga nabyo kubibabwira ntabwo babyumva kubera ko barakubwira ngo uhinduye ikarita kandi utayihinduye, ikibazo kirimo nuko umuntu ashaka umunyakiraka uza kumusimbura ugasanga kubera wa muntu w’umunyakiraka atazahembwa bikaba ngombwa ko yihemba mu baturage”.
Nyamara nubwo aruko hari abashima uburyo bwiza bwari bwarashyizweho bwo kubyikorera ariko ko bagorwa n’ikoranabuhanga ndetse nta bumenyi bwinshi babifiteho.
Umwe ati “ntabwo abantu bose ariko ikoranabuhanga barizi kuko nk’abari kuvuka ubungubu bararizi ariko nkatwe twavutse kera ibintu bijyanye n’ikorabuhanga, ntabwo nzi kuba nayashyira ku ikarita ntabwo nzi kuba nabyikorera”.
Isango Star ivugana n’ushinzwe ibikorwa muri AC Group, Muhoza Pophia utagize byinshi avuga kuri iki kibazo, gusa yasabye abakora ingendo kujya bibaruza ku ikarita mu kwirinda icyo kibazo.
Ati “mu kubarura amakirita umugenzi ashobora kwibarura ku ikarita ye kugirango najya ashyiraho amafaranga abone ubutumwa bugufi, hariya bashyiriraho amafaranga hariho icyuma kigufasha kureba amafaranga ufiteho n’amafaranga bagushyiriyeho”.
Mu rwego rwo kunoza uburyo bwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange leta y’u Rwanda igenda ishyira imbaraga mu kongera imodoka zitwara abagenzi mu gukemura ibibazo by’ingendo bigenda bigaragara ndetse n’uburyo bwo gushyiraho amafaranga ku ikarita nabwo bukwiye gukorwaho.