Imwe mu nzu ikomeye hano mu mujyi wa Kigali yakira imikino itandukanye y’intoki ndetse n’ibitaramo bikomeye yari izwi nka Kigali Arena yahinduriwe izina Yitwa BK Arena ku masezerano ya Banki ya Kigali.
Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022, hagati ya BK Group Plc na QA Venue Solutions Rwanda, ikigo cyatsindiye gucunga iyi nyubako mu gihe cy’imyaka irindwi guhera mu 2020 akaba ari amasezerano yatwaye agera kuri miliyari 7 z’amanyarwanda.
Umuyobozi mukuru wa BK Group Plc, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko aya masezerano atezweho inyungu nyinshi, by’umwihariko binyuze mu kwegera urubyiruko nk’icyiciro usanga kibyaza umusaruro cyane iyi nyubako.
Yagize ati “Kigali Arena yakira ibikorwa bitandukanye bihuza urubyiruko, kandi nka BK turifuza kwegera urubyiruko, ni nayo mpamvu twazanye ikarita izajya yifashishwa no mu kugura amatike.”
Ni ikarita izajya ishyirwaho amafaranga mbere, umuntu akagenda ayifashisha mu buryo buzwi nka “Prepaid”.
Dr.Karusisi yakomeje ati “Icyo gihe rero nituba twegereye urubyiruko nk’imbaraga z’u Rwanda rw’ejo, bizaduteza imbere mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”
Iyi nyubako iherereye i Remera mu Umujyi wa Kigali yatashywe ku mugaragaro kuwa 9 Kanama 2019. Yakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza.
Nyuma yo gutahwa, iyi nyubako yakiriye ibirori n’amarushanwa atandukanye arimo igikombe cya Afurika muri Basketball na Volleyball. Muri ibi bihe, BK Arena irimo kwakira irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), ryatangiye tariki 21-28 Gicurasi 2022.