Inshuti n’umuryango w’umukobwa witwa Uwamariya Donatha uzwi ku izina rya Cythia utuye mu karere ka Gasabo umurenge wa Remera i Nyarutarama bivugwa ko yakoraga umwuga w’uburaya baramutabariza bavuga ko bamaze iminsi batamubona dore ko yabahamagaye akababwira ko Polisi imujyanye.
Amakuru aturuka muri aka gace, avuga ko uyu mukobwa yaburiwe irengero ku Cyumweru tariki ya 20 Gashyantare 2022, ubwo yari yasohokanye n’abanyamahanga bagiye gusangira.
Murumuna we witwa Uwayezu yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko mbere yo kuburirwa irengero yabahamagaye ababwira ko asohokanye n’abanyamahanga nyuma ngo yaje kubahamagara ababwira ko bashatse ko baryamana arabyanga abasaba kumwishyura ntibabyumvikana biteza ikibazo ku buryo bahamagaje polisi kugira ngo ibakiranure.
Yagize ati “Yatubwiye ko yajyanye n’abo banyamahanga aho batuye nyuma ni bwo yongeye atubwira ko bashatse ko baryamana aranga ababwira ko bari bumwishyure kuko atari asanzwe ari inshuti yabo.”
Yakomeje avuga ko atazi ibyakurikiyeho kubera ko nyuma y’akanya gato mukuru we yahise abahamagara ababwira ko abo banyamahanga bahamagaye polisi kandi ibatwaye ariko ko atazi aho ibajyanye.
Yagize ati:“Kubera ko tumenyereye ko abantu iyo babatwaye babanyuza ku murenge, mu gitondo twabyukiye ku Murenge wa Remera tubajije batubwira ko nta bahari uretse ko bamwe mu bakozi bahakora batubwiye ko bahageze ngo bahita babajyana.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Karamuzi Godfrey, we yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’uyu mukobwa batakizi.
Yagize ati:“Ntabwo icyo kibazo tukizi ariko inama twabagira niba koko bavuga ko polisi yabatwaye bakwegera inzego z’umutekano yaba polisi cyangwa RIB zikabafasha.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry, yabwiye IGIHE ko uyu mukobwa atari muri sitasiyo z’uru rwego.