Ubushinjacyaha ku wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama 2023, bwasabiye igifungo cy’imyaka 10 Nzamwita Ramadhan w’imyaka 13 y’amavuko bukurikiranyeho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Mu Ugushyingo umwaka ushize ni bwo Nzamwita yatawe muri yombi ubwo inzego z’umutekano zafatiraga iwabo mu rugo (mu cyumba cya se) udupfunyika turenga 50 tw’urumogi, mbere yo kujya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge.
Amakuru avuga ko ababyeyi b’uyu mwana bari basanzwe bacuruza urumogi, ibyanatumye nyina umubyara afungirwa icyo cyaha.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu busanzwe rwagombaga guca urubanza rwa Nzamwita mu mpera za Werurwe uyu mwaka, gusa biba ngombwa ko rurwigiza imbere nyuma y’uko bigaragajwe ko yari amaze amezi hafi abiri afunzwe.
Mu busanzwe amategeko avuga ko umwana utarageza ku myaka y’ubukure atagomba kurenza iminsi 15 ataratangira kuburanishwa nyuma yo gutabwa muri yombi.
Nzamwita yatangiye kuburanishwa nyuma y’uko inzego zitandukanye zirimo na Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana zihagurutse zikagaragaza ikibazo cye.
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha urubanza rwe, gusa rubera mu muhezo nk’uko bisanzwe bigenda ku bana batarageza ku myaka y’ubukure.
Me Camille Niyotwagira wunganira uriya mwana w’umuhungu mu mategeko, yabwiye umuyoboro wa YouTube wa Jalas Official TV ko baburanye bemera icyaha bijyanye n’uko icyaha Nzamwita akurikiranweho “yagishowemo n’umubyeyi we”.
Uyu munyamategeko yavuze ko ubushinjacyaha bwasabiye umukiriya we “igifungo cy’imyaka 10”, gusa bakaba bizeye ubutabera bijyanye no kuba uwo yunganira ari umwana.
Biteganyijwe ko umwanzuro w’urubanza rwa Nzamwita uzasomwa ku wa Gatanu tariki ya 03 Gashyantare, saa tanu.