Abayisilamu batandukanye batanze amadolari arenga 6000 kugira ngo babone Visa ituma bajya gukora umutambagiro mutagatifu i Maka, bari kurira ayo kwarika nyuma y’uko bazibuze bigatuma batawitabira.
Abayisilamu 85 ni bo bari guhaguruka mu Rwanda berekeza i Maka muri Arabia Saudite ariko 28 ni bo bagiye ndetse babiri muri bo bageze i Dubai bigaragara ko Visa zabo ari impimbano biba ngombwa ko bagaruka mu Rwanda.
Mu babuze Visa harimo ababwiye IGIHE ko byatewe n’ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu (RMC) ndetse bifuza kumenya niba bazawujyamo cyangwa bazasubizwa arenga miliyoni ndwi z’amafaranga y’u Rwanda (63000$) buri wese yatanze.
Harimo abashinja RMC kubaka amafaranga y’umurengera kugira ngo bajye mu mutambagiro kuko basabwe amadolari 6300 mu gihe ibisabwa bitwara nibura miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.
Umwe yagize ati “Urebye baba bafitemo inyungu nyinshi kuko abantu babatse amadolari 6300 mu gihe ibisabwa buri wese ujya i Maka bitarenga 4000 $.”
Uwitwa Saphia yagize ati “Biteye agahinda kubona twarakoze icyo tugomba gukora ariko abashinzwe iyi gahunda bakaba batari kubahiriza inshingano zabo. Ndasaba abashinzwe iyi gahunda ko baduha amakuru uko yaba ameze kose twayakira kubera ko turi Abayisilamu bemera igeno ry’Imana.”
Umuyobozi w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Mufti Sheikh Hitimana Salimu, akoresheje ubutumwa bugufi, yavuze ko iki kibazo bari kugikurikirana, ko bari butange amakuru mu gihe ibisubizo byaba bibonetse.
Ku rundi ruhande ariko yavuze ko ibyinshi mu bivugwa ari ibihuha.
Kugeza ubu umutambagiro wamaze gutangira. Hashize iminsi 10 abandi batangiye kugera aho uzabera. Amafaranga atangwa arimo ayo kwishyura hotel, ibiribwa n’ibindi bikeneye.
Amakuru ahari avuga ko ku wa Gatanu ibibuga by’indege byose bizaba bifunze ku buryo nta ndege izaba yemerewe kugwa muri Arabie Saudite. Bivuze ko abasigaye nta mahirwe bafite yo kugenda.
1 thought on “Kigali: Abayisilamu bagera kuri 50 mu gihirahiro nyuma yo gutanga miliyoni 7 ngo bazajye i Maka ariko ntibemererwe kujyayo”