Abagabo babiri bo mu karere ka Nyarugenge i Nyamirambo mu kagari ka Munanira ya mbere batawe muri yombi kubera ubujura bakekwaho gukora mu ijoro ryo ku bunani nyuma yuko bigaragaye ko mu nzu yabo bafitemo inzoga nyinshi ndetse banaziteretse abaturage bagasinda.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 03 Mutarama 2022 nibwo aba bagabo baguwe gitumo ubwo bari bicaye mu nzu bakodeshagamo bari kunywa amayoga ndetse bafite n’izindi nyinshi muri iyo nzu barimo bikaba bikekwa ko ari izo bibye bapfumuye iduka mu ijoro ryo ku bunani.
Abaturage babwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko aba bagabo mu ijoro ryo ku Bunani bahengereye umugore ucuruza mu iduka riherereye munsi y’ishyamba rya Mont Kigali atashye, bahita bajya kumwiba.
Bukeye muri aka gace hagaragaye abantu benshi basinze bituma hibazwa aho izo nzoga bazikuye. Bamwe muri bo bahise babwira ubuyobozi ko hari abagabo babiri bafite inzoga nyinshi mu nzu batuyemo.
Kayibanda Innocent yagize ati “ Bacunze uriya mubyeyi atashye bahita bapfumura iduka rye biba inzoga zose zarimo barazijyana batangira kuzinywa izindi bazisangira n’abaturage benshi.”
Yakomeje avuga ko abari basinze, aribo barangiye ubuyobozi aho bari gukura inzoga zatumye bahinduka intere.
Hirwa Jean Marie Vianney wari uhari abo bagabo bafatwa yagize ati “Abantu benshi barasinze batangira kuvuga ibigwi abazibahaye noneho mudugudu n’irondo bajya kubasaka basanga bafite imifuka yuzuye inzoga izindi ziri munsi y’uburiri.”
Uwibwe yavuze ko yibwe inzoga zifite agaciro k’arenga ibihumbi 200 Frw. Abo bagabo uko ari babiri bakimara gufatwa bemeye amakosa y’uko bafatanywe ibijurano.