Mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Katabaro mu Murenge wa Kimisagara ho mu Karere ka Nyarugenge abagore babiri barwaniye mu ruhame kubera ubusinzi bukabije, Ubuyobozi buvuga ko ari ibintu bibabaje bidakwiriye kuba kubantu b’ababyeyi.
Ibi byabaye kuri uyu wa 15 Werurwe 2022 nyuma yaho abagore babiri basangiye inzoga bikarangira barwanye inkundura bakizwa n’inzego zishinzwe umutekano.
Aba bagore bombi bari basanzwe ari inshuti nk’uko umuseke wabitangarijwe n’umwe mubaturage usanzwe ubabonana. Mbere yo kurwana barimo basangira inzoga mu kabari k’uwitwa Kwizera bahuje urugwiro, icupa rimaze kubageramo batangiye gutongana bya hato na hato birangira umwe asingiriye mugenzi we, niko gusohoka bikubangura mu muhanda.
Uwakubiswe, yavuze ko ikibazo nyamukuru ari icupa ry’inzoga mugenzi we yatse nyuma akanga kwishyura. Aba bombi barimo basangira inzoga yo mu bwoko bwa NGUVU benshi bakunda kwita icyuma gusa ngo ubwo yashakaga kumwishyurira ngo batahe nibwo yamwahutse amukubita, bararwana bigaragura mu muhanda.
Uwatawe muri yombi yari afite amahane menshi cyane n’amagambo y’urukozasoni. Icupa ry’inzoga rya NGUVU igura 1200Frw bapfuye, uwakubiswe yaje kuryishyura nyuma y’uko mugenzi we yari yinangiye kwishyura avuga ko n’uwagerageza kwishyura amafaranga yahita ayaca.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Kigarama, Kayumba Abdoul yabwiye umuseke ko aba bagore bombi badatuye muri uyu Mudugudu ko baje kuhanywera nyuma bakarwana. Yavuze ko ubwo barwaniraga mu muhanda bajyanwe kuri RIB ya Kimisagara nyuma bakagarurwa baje kwishyura amafaranga banywereye.
Ati “Bageze kuri RIB babagarura mu Mudugudu kugira ngo bishyure, nibwo bwa mbere abagore barwanye kariya kageni.”
Avuga ko bafite ikibazo cy’abantu bazindukira mu tubari ntibajye mu kazi, ariko ubwo inteko z’abaturage zatangiye bagiye kubaganiriza.
Yagize ati “Ntiwamenya dore n’izo nzoga mujye munabivuga za NGUVU bari gukora nizo zimaze abantu.”