Mu ndirimbo ya Danny Vumbi yise “Injurugutu” agaragaza uko iminsi yicuma imico myinshi igenda ihinduka ndetse benshi baganzwa n’imico itandukanye yiganjemo ikurwa mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bisa nk’ibireberwaho na benshi.
Bijyanye n’iyi ndirimbo urebye kuri ubu imyambarire yarahindutse cyane kuko ibyari bihari kera si byo bya none! Mbere dusigaye tumeze nk’ababa ku wundi mubumbe.
Ubu uko iminsi igenda ihita usanga kwambara umwenda w’imbere cyane mu bakobwa biyita ko ari abanyamujyi bisigaye bikorwa n’umugabo bigasiba undi! Muri make aka kambaro kabaye amateka.
Si ibya nonaha kuko abakurikira imyidagaduro muribuka mu 2015 inkuru yaciye igikuba y’umukobwa witwa Isimbi Amanda [Amandah Darling] ubwo yajyaga mu gitaramo akizihirwa; bikarangira imyanya ye y’ibanga igiye ku karubanda. Uyu n’uyu munsi mu mashakiro ya internet ushyizemo izina rye kiri mu biza mbere!
Kuva ubwo nta bandi bongeye kugaragara mu ruhame ari uko bimeze, gusa kuri ubu ‘style’ igezweho muri benshi ni ukugenda mu muhanda nta kindi bambariyeho.
Ujya ubona se ukuntu abakobwa benshi basigaye bambara imyambaro hafi yo kugaragaza imyanya y’ibanga? Uzashishoze akenshi mu bakobwa batanu basohotse ndavuga niba ujya mu tubyiniro ushobora gusangamo babiri batambaye ikariso n’isutiye mu buryo bugaragara.
Ntihagire untera ibuye kuko ni ko kuri. Iby’i Nyarugenge ntibyoroshye aka Social Mula!
Nyine wabyumvise neza bariya bakobwa benshi uba ubona batigisa ikibuno, bamwe biminuza agahiye mu birori bamwe nta myambaro y’imbere biteza. Baba bambaye uko baje ku Isi bameze gusa bakarenzaho akambaro hejuru.
Kuri ubu usanga umukobwa w’umunyamujyi akubitamo agakanzu n’agakweto karekare, akitera ka makeup ubundi ikimero akagisigiriza akava mu rugo uko nta kandi kambaro k’imbere karimo ku buryo agize ibyago kagacika cyangwa haje ka serwakira umwenda wa Adamu wajya hanze nta kabuza.
Iyo ubaye nk’ubabaza bamwe uti kuki utikoza akenda k’imbere arakubwira ati “N’ababikila ntibacyambara mugondo cyangwa [Sous-Jupe].” Gusa usanga buri wese agaragaza impamvu zitandukanye kuri iyi ngingo ari nazo Igihe dukesha iyi nkuru yakusanyije.
Ubuziranenge bw’imyenda y’imbere kuri bamwe buteye inkeke
Uretse iterambere bamwe bavuga ko riri mu byatumye abakobwa bamwe bazinukwa kwambara imyenda y’imbere hari n’abavuga ko amakariso amwe yagiye abatera ibibazo ku buryo aho kurwara bajya bahitamo kwambarira aho.
Ingabire Reponse [izina ryahinduwe] uri mu baganiriye n’iki kinyamakuru, yatangaje ko byigeze kumubaho, amakariso yose yari yaraguze akayatwika nyuma yo kumutera ‘infection’ mu myanya y’ibanga.
Ati “Njye maze imyaka itanu ndetse kuyambara, byaturutse ku kuba narigeze kugira ikibazo cya ‘infection’ zidakira mu myanya y’ibanga, nkamara igihe kinini nibaza ikibazo cyabayeho byarancanze kuko najyaga kwa muganga ntibigire icyo bitanga. Nyuma ni bwo mugenzi wanjye yambwiye ko nareka kwambara umwenda nkareba ko hari icyo byatanga mbikoze mbona ndakize.”
Avuga ko abahungu byagorana kwanduzwa uburwayi nk’ubu bwe n’umwambaro w’imbere, kubera imiterere yabo.
Ikindi avuga ko amakariso atatera uburwayi ahenze bityo, kuba umuntu yakwigondera uyu mwambaro w’imbere uhenze abireka ahubwo agahitamo kujya awihorera kuko n’ubundi abona “Bitakigezweho cyane!”
Ibi abihurizaho na mugenzi we, uvuga ko kwambara ikariso za make ku mukobwa biba bimeze nko ‘‘kunywa inzoga y’inkorano” kandi ubizi neza ko ishobora kuguhitana. Avuga ko na we atibuka neza umwaka aheruka kuyambaramo ariko atari vuba.
Uwitwa Joseline we avuga ko umuntu amenye ko ikintu kizamwica, aba agomba kucyirinda mbere bityo akaba ataveba abakobwa batazambara, n’ubwo we aterura nka bagenzi be ngo yemeze ko atakiyambara; gusa urebye uko aba abivuga wamukeka amababa.
Hari abavuga ko bitewe n’imyambarire rimwe na rimwe bafunga amaso bakazambara ariko nabwo atari ibya buri munsi.
Ibyo aba bakobwa bavuga ni ukuri kuko abahanga mu buzima bagira inama abagore kwambara ikariso ikozwe muri ‘cotton’ yuzuye kuko ariyo idashobora kumuteza ibibazo mu myanya y’ibanga.
Iyo uzengurutse hirya no hino mu maduka acururizwamo iyi myambaro i Kigali biragoye ko uzabona ikozwe muri iki gitambaro 100%, haba hari ivanze n’ibindi ishobora gupfuka, inavamo irangi. Nawe ibaze ibibazo wakura kuri iyi myambaro.
Ikozwe muri ‘Cotton’ yuzuye na yo irahari ariko ntiri muri ya maduka rubanda rwose rwibonamo kandi n’igiciro cyayo nticyakorohera buri mwana wese w’umukobwa.
Imyambarire yarahindutse…
Amakuru Igihe yahawe na bamwe mu bakobwa bavuga ko ukuntu imyambarire isigaye imeze, bigoye kwambara ikariso kuko bihita bigaragara nabi.
Mu myambarire bavuga ko bigoye kwambariramo ikariso, harimo nko kuba amakanzu menshi asigaye asohoka akozwe mu buryo aba yorohereye ku buryo uyishyizemo umuguno wayo wagenda ubyimbye, bikica style.
Hari kandi amakanzu usanga asatuye kugeza ku rukenyerero ku buryo uyambaye, ugashyiramo umwenda w’imbere wagenda ugaragara cyangwa se washyiramo G-String nabwo ikabyimba ku muguno.
Umwe mu bakobwa yavuze ko ‘ubwo waba wambaye agakanzu kawe kaguhenze wasohotse, ukifuza ko ikariso igenda iguteza abantu?’
Abajijwe niba iyo agiye gutyo aba adafite impungenge z’uko yakora nk’impanuka iyo kanzu yacika, ubwambure bwe bukaba bwajya hanze, mu gusubiza ati “Ubwo se ikanzu igucikiyeho cyangwa umuyaga wahuha ikagaragara ugasigarana ikariso bwo ntiwaba usebye?”
“Cyangwa se ikanzu igucikiyeho byose n’ikariso bigacika ntiwaba urutanze? Ntabwo ibyo byaba impamvu zo kuyambara.’’
Usibye n’imiterere y’imyambaro igezweho ku isoko kandi abasilimu b’i Kigali usanga ubuzima kuri ubu babayeho bakura ku bakobwa begezwe i Burayi na Amerika.
Ibi bituma bagendera ku bigezweho muri ibyo bihugu kandi kimwe mu bigezweho ubu ni ukutambara ikariso, mu minsi ishize hari hagezweho kwambara ukagaragaza G-String n’i Kigali byarambawe cyane.
Umwe mu bakobwa bagezweho ku mbuga nkoranyambaga waganiriye na IGIHE yavuze ko imyambaro ye ayikura hanze kandi iba ikozwe ku buryo utayishyiramo uwo mwambaro.
Ati “Imyambaro yanjye myinshi nyigurira hanze kandi iba yarakozwe mu buryo utayambariramo, n’iyo urebye uko n’abandi bambara nka ba Kardashians ubona ko batayambara kuko ituma utaberwa neza.”
Hari abagabo bamwe baganiriye na IGIHE bo babona impamvu abakobwa batagikozwa amakariso, ari uburyo bwo kwerekana ikimero cyangwa se kubakurura.
Bakavuga aho kwambara amakariso cyangwa amasutiye nk’imyambaro imbere, ahubwo aba bakobwa basigaye bahitamo kuyambara bari kwifotoza bari ku mazi; bityo akaba ariho bashingira bemeza ko baba bashaka kwerekana ubwiza bwabo kandi hari ukuntu ikariso iba ibangamye.
Abacuruzi bamwe barumiwe…
Umwambaro w’imbere kuwuganiraho biragora, cyane ko benshi bawuha icyubahiro gikomeye.
Abacuruzi bamwe twaganiriye banze gufatwa amajwi ariko inyuma ya micro, ukuntu bavugira mu matamatama ko gucuruza amakariso n’amasutiye bitakirimo akaryo.
Umwe yavuze ko “Abakobwa b’iki gihe kwambara amakariso n’amasutiye, ntibakibikozwa, bityo bikaba biri kuduhombya bamwe.’’
Mugisha ucuruza ibikoresho bitandukanye by’abagore yabwiye IGIHE ko atakirangura amakariso kuko usanga abayagura baragabanutse.
Yagize ati “Ncuruza ibintu bitandukanye by’abagore ariko amakariso rwose nahagaritse kuyarangura kuko nta kigurwa, ubwira umukobwa kuyigura akakubwira ko atayambara. Ugumye kuzirangura wazahomba kuko ntawe ukiyikoza.”
Yakomeje avuga ko ubu amaso yayerekeje ku bindi yari afite mu iduka amakariso n’amasutiye akayareka.
Impungenge za bamwe muri aba bakobwa batacyambara amakariso zifite ishingiro cyane ko urubuga rwa Healthnews ndetse n’izindi mpuguke zitandukanye mu by’ubuzima, zigaragaza ko abakobwa bakwiriye kwitwararika ku myambaro y’imbere bambara kuko imwe iba irimo udukoko dutera infection.
Healthnews igaragaza ko ikariso ishobora gutera umukobwa cyangwa umugore infection mu nzira ziyobora inkari izwi mu ndimi z’amahanga nka Urinary tract infections (UTIs) n’izindi zitandukanye zamutera uburyaryate imbere cyangwa inyuma ku myanya ye y’ibanga.
Ariko na none ntibyaba urwitwazo kuko mu muco Nyarwanda umukobwa w’umutima asigasira imyanya y’ibanga ye, kuko iba igenewe uwo bazashakana. Uwanga kuyambara kubera iyi mpamvu yakwishakamo ikindi gisubizo nk’uko Leta ibidukangurira buri gihe.