Abasore babiri bakekwaho kwica Kayirangwa Olga ubwo yari ageze aho batuye, umwe muribo uvuga ko yari amunyujije iwe nyuma yo kumukura kukazi ke amutwaye mu modoka mu buryo yise kumuha lift bagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Mukwezi gushize kwa Nzeri 2024, nibwo hamenyekanye urupfu rw’umukobwa witwa Kayirangwa Olga nyuma yo kugwa mu nzira iva munzu y’aba basore babiri babanaga igera ku bitaro bya BMC mu karere ka Kicukiro aho aba basore bazanye Nyakwigendera ngo barebe ko Abaganga baramira ubuzima bwe.
Guhera ubwo iperereza ryahise ritangira, abasore babiri , Junior na Fred banazanye mu modoka yabo umukobwa Kayirangwa Olga wapfuye amarabira batabwa muri yombi. nibo bakurikiranyweho icyaha cyo kwica nyakwigendera.
Nyuma yo kunyura imbere y’Ubugenzacyaha , bagashyikirizwa ubushinjacyaha, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2024 baburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Uru rubanza rwabereye ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwitabirwa n’abo mu muryango wa nyakwigendera ndetse n’abo mu muryango w’aba basore bakekwaho kwica nyakwigendera. Ni urubanza kandi rwakurikiranwe n’imbaga y’abantu benshi biganjemo abafite amasano ya hafi muri iyi miryango y’ababurana.
Abaregwa bakigezwa imbere y’inteko iburanisha , uko ari ababiri bose bafite ababagarariye mu mategeko batangira bahakana ibyaha baregwa.
Umushinjacyaha yavuze ko impamvu barega aba ishingiye ku kuba bashaka igihe guhagije cyo gukomeza kwegeranya ibimenyetso bishinja abarengwa nyuma y’uko Raporo z’abaganga babona ko zikeneye andi makuru azunganira mu guhamya icyaha abaregwa.
Umushinjacyaha avuga ko Fred ya watahanye Nyakwigendera akamugeza iwe , nyuma akahagirira ikibazo Atari yagaragaje mbere y’uko amutahana ubwabyo bigize impamvu ituma bamukekaho we na mugenzi we Junior babana gufatanya ku mwambura ubuzima.
Ababuranyi bahakanye bivuye inyuama ibyo bashinjwa n’ubushinjacyaha, bavuga ko nyakwigendera Kayirangwa Olga ashobora kuba yarazize indwara asanganwe kuko hari izo yari asanzwe yivuza bizwi neza, kandi ko bagerageje kumutabara bishoboka ndetse bitabaza n’inzego zirimo na Polisi y’Igihugu na Ambulance nyuma bagafata icyemezo cyo kumwijyanira kwa muganga .ariko kubw’amahirwe make birangira ahatakarije ubuzima.
Abaregwa kandi biregura bashingiye no kuri Raporo zo kwa muganga, aho nk’iya BMC Kicukiro nk’ibitaro byamwakiriye bwambere ivuga ko umuntu yapfuye ariko icyamwice kitagaragara.gusa ikavuga ko Nyakwigendera yazize guhumeka nabi.
Ibimenyetso bya gihanga(OTOPSI) nayo igaragaza ko uwapfuye yari afite ikibyimba mu ibere imbere kandi ko asanzwe arwaye indwara z’ibihaha zatumaga ahumeka nabi , bityo ko aribyo baha amahirwe mu byamwambuye ubuzima cyane ko nta kindi kimenyetso kigaragara ko yaba yarishwe.
Mu kwiregura kandi, abaregwa bireguye bavuga ko ku ikubitiro bijya gutangira, Kayirangwa Olga yasabye Fred kuza kumukura ku kazi cyane ko ngo basanzwe baturanye kandi ko nataza Atari butahe. Undi yakomeje guhakana ariko biza kurangira amwemereye kuza kumutahana. Amugejeje iwe mu kanya gato cyane abona umukobwa atangiye kugira ikibazo atabaza mugenzi we babana witwa Juniar ati ‘bro,bro.. ariko nk’umuntu nawe wize Farmacy yatangiye gukanda mu gituza cy’umukobwa asa n’ushaka ku mugarura mu buzima biranga.
Icyo gihe ngo bigiriye inama yo gushaka uwabatabara, bahamagara ambulance na Polisi bose batinda gutabara birangira bamwijyaniye ku bitaro bya BMC naho batinda kubona ubafasha ,aho aziye akora ibyo yashoboraga ako kanya ariko biba iby’ubusa.
Abashingiye kuri ayo makuru yose n’ibisubizo byo kwamuganga, abaregwa basabye ko barekurwa bagataha bakajya baburana bari hanze cyane ko ngo ibyo iperereza ryagaragaje ntaho bigaragara ko bagize uruhare rusesuye mu rupfu rwa nyakwigendera Olga.
Ubushinjacyaha bwasabye ko abaregwa bakongererwa iminsi yo gufungwa by’agateganyo kugirango bukusanye andi makuru yakungarira raporo z’abaganga cyane ko ngo barekuwe busanga babangamira iperereza n’abatanga buhamya.
Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko umwanzuro w’urubanza uzasomwa kuwa 21 Ukwakira 2024, ku isaaha ya saambiri z’igitondo ( 8h00 AM)