Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mata 2024, Nibwo mu bwiherero bw’ivuriro riherereye mu Mudugugu wa Giporoso ll Akagari ka Kabeza, mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, hasanzwe umwana w’uruhinja.
Bamwe mu baturage biboneye imbona nkubone uwo mwana akurwa mu bwiherero bw’ibyo bitaro byitwa James Memorial, batangarije BTN dukesha iyi nkuru ko ibyabaye ari amahano akomeye kuko umwana wari ugejeje igihe cyo kuvuka atari akwiye kuvutswa ubuzima.
Bakomeza bavuga ko inzego z’ubuyobozi zikwiye gukurikirana uwabikoze agahanwa bikurikije amategeko ku buryo abera abandi urugero.
Ku murongo wa telefoni, umuganga uhagarariye ibi bitaro witwa Hatanga Desire Hakizimana, yatangarije btnrwanda.com uko bamenye amakuru n’ibyakurikiyeho nyuma yuko uyu muziranenge agaragaye.
Yagize ati” Saa tatu za mu gitondo, nibwo umukozi wacu wakoraga amasuku yaje kutubwira ko yumvishe umwana aririra mu bwiherero noneho natwe tuhageze dusanga koko ari nk’umwana wari urimo ntakuzuyaza duhita duhamagara ushinzwe umutekano mu mudugudu dukoreramo wa Giporoso ll. Mutekano yahise ahuruza habanza kuza abakozi b’urwego rwa DASSO bari kumwe n’abanyerondo”.
Akomeza ati ” Bakihagera hahise hakorwa ubutabazi kuko n’izindi nzego z’umutekano za Polisi na RIB zahise zihagera. Abasore b’inkwakuzi bahise bacukura ubwo bwiherero boherezamo ikintu umwana akurwamo agihumeka”.
Umunyamakuru amubaza niba uwajugunye uwo mwana mu bwiherero ataba yari ari mu bitaro byabo yasubije ati” Mu byukuri nyina w’uyu mwana yavuye ahandi araza yinjira aho ibitaro bikorera akomereza ku bwiherero cyane ko umuzamu wacu ucunga umutekano arara muri salon bityo rero bitewe nuko nta gipangu tugira byamworoheye ku buryo ntawari kumubona”.
Uyu mwana w’umukobwa agikurwa mu bwiherero yahise ahabwa ubutabazi bw’ibanze n’ibi bitaro yasanzwemo hanyuma ubuyobozi buhita butumizaho imbangukiragutabara ngo ajyanywe ku bitaro bya Muhima kugira ngo yitabweho neza byisumbuye.
Muganga Hatanga kandi yahumurije abakiriya babo ndetse n’abaturage muri rusange ko ibyabaye bitigeze bihungabanya serivisi basanzwe batanga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, Nkurunziza Idrissa, ku murongo wa telefoni yahamirije aya makuru BTN, gusa atangaza ko uri inyuma y’icyo gikorwa kibi ataramenyekana ndetse na nyina w’umwana ataramenyekana kuko inzego zishinzwe iperereza zahise zitangira akazi.
facebook sharing button Sharewhatsapp sharing button Sharetwitter sharing button Tweetemail sharing button Emailsharethis sharing button