Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua ku Cyumweru tariki ya 6 Ukwakira 2024 , yasabye imbabazi perezida William Ruto anamusaba amahirwe ya nyuma yo gukorera aba Kenya .
Ibi yabivuze ubwo yari mu rusengero ahitwa Karen mu materaniro yabaye Ku cyumweru.
Yagize ati :“Ndashaka gusaba umuvandimwe wanjye, Perezida William Ruto ko niba hari uburyo ubwo ari bwo bwose naba naramukoshereje mu kazi kose, ndakwinginze fungura umutima wawe umbabarire”.
Gachagua yakomeje asaba imbabazi mu izina ry’umugore we agira ati: “Niba umugore wanjye (Dorcas Rigathi) yaragukoshereje mu buryo ubwo ari bwo bwose, fungura umutima wawe umubabarire”.
Uyu mugabo yasabye kandi imbabazi abagize Inteko Ishinga amategeko ndetse na rubanda rusanzwe rwaba rwifuza ko yeguzwa ku mirimo ye.
Ku wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2024, abaturage ba Kenya bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo byabo ku iyeguzwa rya Visi Perezida ushinjwa na bamwe mu badepite ibirego byo kwiba umutungo wa leta no guhembera ivanguramoko ndetse abadepite bashyigikiye Perezida William Ruto basabye ko yeguzwa.
Nyuma y’igikorwa cyo ku wa gatanu, Leta yavuze ko abagera kuri 85% bashyigikiye ko Rigathi Gachagua yeguzwa ariko bikanavugwa ko Abanya Kenya benshi bifuza ko na Perezida yegura .
Nubwo Gachagua yasabye imbabazi, ariko yahakanye ibyaha ashinjwa ndetse yashyizeho itsinda ry’abanyamateko bamwunganira bagomba kugaragariza ubutabera ko ari umwere ku byaha byose aregwa.
Ubwumvikane buke hagati ya visi perezida Gachagua na perezida William Ruto bwaturutse ku myigaragambyo yabaye muri Kenya.Visi Perezida Gachagua ashinjwa gutera inkunga abigaragambyaga basaba Perezida William Ruto kwegura .