Mu minsi ishize nibwo mu Rwanda hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’umubo witwa Kazungu Denis watawe muri yombi akurikiranyweho kwica abantu bagera kuri 14.
Mu iperereza ry’ibanze ryakozwe ryagaragaje ko Kazungu akekwaho kwica akabashyingura mu cyobo yari yaracukuye iwe.Nawe ubwe yarabyiyemereye avuga mu Rukiko ndetse anavuga ko impamvu yabishe ko ngo bamwanduje SIDA ku bushake.Ubwo kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukwakira 2023 yongeraga kugaragara mu rukiko mu buryo bw’ikoranabuhanga,yasabiwe kongererwa igihe ku minsi 30 yafatiwe n’Urukiko, avuga ko ntacyo bitwaye.
Ubushinjacyaha bwavuze ko bwifuza ko iminsi 30 yafatiwe Kazungu yo gufungwa by’agatanyo, yongerwaho ikindi gihe,kuko ngo iperereza ku byaha akurikiranyweho, rigikomeje kandi ko hakenewe igihe kugira ngo rirangire, kandi ko hari ibikiri kwegeranywa.Umushinjacyaha avuga ko hari imyirondoro y’abahohotewe itaraboneka kugira ngo dosiye ifatweho umwanzuro wo kuregerwa urukiko.
Uretse kwica abantu , Kazungu akurikiranyweho no gusambanya abakobwa yabaga yahuriye nabo mu kabari nyuma yo kubageza iwe akabica, aba rero akaba aribo bakiri gushakishirizwa imyirondoro n’Ubushinjacyaha, kugira ngo buzabone uko buregera Urukiko. Nyuma y’ikifuzo cy’Ubugenzacyaha, Kazungu yahawe ijambo kugira ngo agire icyo abivugaho maze avuga ko yumva ntakibazo icyemezo cyafatwa icyaricyo cyose.
Iburanisha rya nanone ryahise ripfundikirwa, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruvuga ko ruzasoma icyemezo cyarwo kuri ubu busabe bw’Ubushinjacyaha ejo ku wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2023.