Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023, Kazungu Denis ucyekwaho kuba umwicanyi ruharwa yagejejwe imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama ruherereye mu karere ka Kicukiro.
Uyu mugabo ukekwaho kwica abantu barenga 10 akabashyingura mu nzu yakodeshaga iherereye mu Busanza ho mu murenge wa Kanombe w’akarere ka Kicukiro, yageze ku rukiko atwawe n’imodoka y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
Yari yambaye agapira k’umukara k’amaboko magufi, ipantaro yijimye ndetse na kamambiri zitukura. Yari aziritse n’amapingu.
Umutekano wari wakajijwe ku rukiko kuko abapolisi kabuhariwe bo mu Ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba ari bo bari bacunze umutekano.
Hafi y’ahakorera urukiko rw’ibanze rwa Kagarama kandi hari abantu benshi bari baje kureba uyu mugabo wavuzwe cyane mu itangazamakuru kuva atawe muri yombi mu ntangiriro z’uku kwezi, ndetse n’abanyamakuru benshi.
Kazungu ubwo yari mu cyumba cy’iburanisha yasabye umucamanza ko urubanza rwe rwahezwamo itangazamakuru kuko yakoze “ibyaha bikomeye”, ibyo umucamanza yahise atera utwatsi.
Uyu mugabo watawe muri yombi ku wa 05 Nzeri 2023, ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha 10.
Ni ibyaha birimo ubwicanyi, ubujura bukoresheje kiboko, gushimuta, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Kazungu ubwo yari mu maboko y’ubugenzacyaha, yemeye ko yishe abantu ashinjwa kwica; gusa avuga ko bose atabibuka amazina.
Bwavuze ko yavuze ko mu bo yishe yibuka harimo uwitwa Eliane Mbabazi, François na Eric Turatsinze.
Ku cyaha cy’iyicarubozo ubushinjacyaha bwavuze ko abagiye barokoka Kazungu bavuga ko yajyaga akoresha ibikoresho bitandukanye mu kubica urubozo.
Muri byo ngo harimo kuba yarapfurikaga ikaramu mu mazuru abo yabaga ashaka kwiba kugira ngo bamuhe amafaranga.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko rwafunga Kazungu Denis by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, mbere y’uko iburanisha mu mizi ritangira.
Uregwa ubwo yahabwaga umwanya yemereye urukiko ko ibyaha ubushinjacyaha bumurega yabikoze.
Ati: “Ibyo ubushinjacyaha buvuga birasobanutse. Ibyo nakoze ntabwo ari ibyaha byo gukiniraho.”
Uyu mugabo utari ufite umwuganizi mu mategeko ubwo yabazaga icyo yahoye abo ashinjwa kwica, yavuze yabishe kuko “banyanduje SIDA kandi babishaka.”
Ubwo yabazwaga niba ntacyo yongeraho kubyo yavuze, Kazungu yasubije yemye ati: “: Ibyaha nakoze birakomeye, Urukiko rufate icyemezo rubona gikwiye ku kumfunga cyangwa ikindi…ntacyo narenzaho.”
Biteganyijwe ko umwanzuro ku ifunga cyangwa ifungurwa ry’agateganyo Kazungu yaburanaga uzasomwa ku wa 26 Nzeri, saa cyenda z’igicamunsi.