Umwana w’amezi icumi wo mu Karere ka Kayonza, yaguye mu muferege w’amazi ahita yitaba Imana, ubwo ababyeyi bari bahugiye mu mirimo y’ubuhinzi.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Mata 2022 mu Mudugudu w’Umuremampango mu Kagari ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare. Amakuru aturuka mu baturage avuga ko byabaye ubwo ababyeyi barimo bahinga umwana akaza gukambakamba akagwa mu muferege uzengurutse igishanga bahingagamo akarinda apfa batarabimenya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Karuranga Leo yatangarije igihe dukesha iyi nkuru ko koko uyu mwana w’amezi icumi yitabye Imana.
Ati “Ejo ahagana saa cyenda z’amanywa, umwana w’amezi icumi yari ari kumwe na mukuru we wo kwa se wabo ndetse n’ababyeyi babo bari guhinga. Abana bo bari hirya gato, nuko abana barakina umukuru arangije aragenda, ababyeyi bakomeza guhinga baziko umwana wabo akiri aho hafi, umugore rero umutima uza kumukomanga agiye kureba umwana we asanga ari kureremba mu muferege wuzuyemo amazi.”
Yakomeje avuga ko ababyeyi nabo ubwabo biyemerera ko bagize uburangare bwatumye umwana wabo apfa ngo kuko ntibigeze babasha kumukurikirana neza.
Gitifu Karuranga yasabye ababyeyi guhoza ijisho ku bana babo bakirinda icyatuma babajya kure kuko ngo umwana ukambakamba aba atari yamenya ikibi n’icyiza.
Ati “Icya mbere uyu muryango twawusabye kwihangana dusaba n’abaturanyi gutabarana. Abandi babyeyi rero turabasaba guhoza ijisho ku bana babo, bakirinda kubajyana mu mirima no mu mashyamba ahubwo bajye babasiga ku baturanyi cyangwa mu marerero kugira ngo umwana yitabweho, igihugu kiba kimwitezeho byinshi mu kukizamura.”