Umuturage wo mu karere ka Kayonza mu murenge wa Murundi yatawe muri yombi nyuma yo kwica inyamanswa yo mu bwoko bw’impongo aho yari yavuye muri pariki.
Ngo uyu muturage ubusanzwe akora akazi k’ubuhigi yasanze iyi mpongo yasohotse muri pariki y’Akagera nawe ngo ahita ayica kuri ubu akaba yatawe muri yombi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu muturage asanzwe ari umuhigi uzwi aho ngo yishe iyi nyamanswa atitabara ahubwo nk’umuhigo.
Ati “ Ni umuturage wo mu Kagari ka Bugabwa yafashwe ejo akurikiranyweho kwica inyamanswa yo mu gasozi urabizi ko bitemewe, we rero yishe impongo, baragenda bakazitegera mu gace kegeranye na Pariki kuko zikunda kuba ziriyo, barazihiga bakazica nyamara ziba zitanabasagariye.”
Gitifu Gashayija yasabye abaturage kwirinda gusagarira inyamanswa ngo kuko hari itegeko rizirengera uzajya abirengaho ngo azajya ashyikirizwa RIB nayo imushyikirize inkiko abihanirwe n’amategeko.
Itegeko ryo mu 2018 rigenga ibidukikije rivuga ko umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda anagana na miliyoni zirindwi.