Umugore wari utwite inda yenda kuvuka yasanzwe mu murima yapfuye nyuma yo guterwa ibyuma n’abagizi ba nabi batari bamenyekana mu karere ka Kayonza.
Ni umugore w’imyaka 33 y’amavuko wasanzwe yapfuye bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi ateraguwe ibyuma, ibi bikaba byabereye mu murenge wa Rwinkwavu akagari ka Nkondo mu mudugudu wa Mutinza mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ibyabaye ari amayobera ariko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza.
Ati “Uwitabye Imana ni umugore wari ugiye mu murima, abaturanyi be basanga bamutemeyeyo ariko kugeza ubu ntituramenya ababikoze gusa yishwe atemwe, yari atwite inda iri hagati y’amezi umunani n’icyenda.”
Murekezi yavuze ko nta makimbirane yari afitanye n’abaturanyi gusa ngo imibanire ye n’umugabo we ntabwo yari imeze neza kuko umugabo we yari afite abandi bagore babiri b’inshoreke. Icyakora ibi ntibisobanuye ko ari we wakoze iki gikorwa kuko bitaremezwa n’iperereza.
Ati “Nta makimbirane yari yakagiye hanze agaragara ariko urumva niba umugabo yari afite abandi bagore babiri ku ruhande birumvikana ko bitari bimeze neza. Ubu turi gukurikirana ngo turebe ababikoze, RIB imaze gufata babiri bakekwa barimo n’umugabo w’uwo mugore ariko bafashwe ngo bafashe RIB mu iperereza ntabwo icyaha kirabahama.”
Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda ubwicanyi kuko kenshi buturuka ku makimbirane yo mu muryango no mu baturanyi, asaba abaturage kujya batanga amakuru ku bantu babanye nabi n’abo babona bafite imigambi mibisha.
Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.