Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wari umukozi wo mu rugo mu Karere ka Kayonza yatawe muri yombi, nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa ufite imyaka 13 ubwo ababyeyi be bari babasiganye mu rugo.
Ibi byabaye ku Cyumweru tariki ya 10 Nyakanga 2022 mu Mudugudu wa Sabununga mu Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira.
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Ruramira, Bisangwa Emmanuel yabwiye Igihe ko uyu mukozi yasambanyije uyu mwana nyuma y’aho bari basigaranye mu rugo bonyine ababyeyi be badahari.
Ati “Uyu muhungu w’imyaka 21 yari umukozi muri uru rugo aho yabafashaga mu mirimo irimo kwahirira inka no guteka, ejo rero yahengereye ababyeyi b’uyu mwana badahari ahita asanga uyu mwana w’umukobwa mu nzu aho yari aryamishije akandi kana gato ahita amusambanya, uwo mwana rero yabigaragaje ari uko ababyeyi be batashye bihutira kumujyana kwa muganga naho uwo musore ahita ashyikirizwa RIB.”
Bisangwa yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana babo bakirinda gupfa kubasigira abakozi bonyine ngo kuko hari ababa bafite ingeso mbi ku buryo bashobora kuzanduza abana cyangwa se bakanabangiza.
Ati “Ababyeyi nibamenye uburyo bareberera abana babo kuko gusiga umwana w’umukobwa ukamusigana n’umuhungu w’amaraso ashyushye bajye bagira n’izo mpungenge barinde umutekano w’abana babo kuko kubasigana bishobora kuvamo amahano nk’aya yabaye.”
Kuri ubu uyu musore ukekwaho gusambanya uyu mwana afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamirama mu gihe hagikorwa iperereza.