Ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 3 Nyakanga 2022, mu Mudugudu wa Humure mu Kagari ka Kiyovu mu Murenge wa Ndego, Umukobwa w’imyaka 23 ukora umwuga wo kwicuruza mu Karere ka Kayonza yataye icyuma umusore w’imyaka 27 bari bamaze kuryamana.
Amakuru avuga ko uyu musore yari yirirwanye n’uyu mukobwa umunsi wose, ngo bari bumvikanye ko ari bumuhe ibyishimo, undi na we akaza kumwishyura amafranga ibihumbi bibiri (2000 Frw) gusa ngo byageze nijoro umusore avuga ko agiye gutaha, amwishyuje undi amubwira ko nta mafaranga afite.
Muri icyo gihe babanje gutongana cyane umukobwa yanga gukingura birangira barwanye amukomeretsa mu gahanga ndetse anamutera icyuma ku kuboko.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Bizimana Claude, yatangaje ko uyu mukobwa yateye icyuma uyu musore nyuma yo kuryamana ariko umusore akanga kwishyura serivisi yahawe.
Yagize ati “Bari bumvikanye 2000 Frw, umusore arangije arayamwima bituma uwo mukobwa amutera icyuma. Baririranywe ejo umunsi wose, umusore rero byageze nijoro agiye gutaha arayamwima undi amutera icyuma ku kuboko. Twahise dutabara tumujyana kwa muganga umukobwa na we tumushyikiriza RIB [Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha].”
Abaturage basabwe kwibuka indangagaciro Nyarwanda bakareka kwishora mu busambanyi ndetse bakajya batangira amakuru ku gihe kugira ngo bifashe inzego z’ibanze n’iz’umutekano gutabara.