Umugore w’imyaka 35 wo mu Karere ka Kayonza, yaguwe gitumo ari gukoresha umwana w’umuhungu w’imyaka umunani imibonano mpuzabitsina ahita ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
Ibi byabaye ku wa Gatatu, tariki ya 25 Gicurasi 2022, mu Mudugudu wa Kagarama mu Kagari ka Bunyetongo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline, yatangaje ko uyu mugore yasanzwe aryamanye n’uwo mwana w’imyaka umunani wari uw’umuturanyi we, ababwira ko atari ubwa mbere babikoze.
Yagize ati “Abaturanyi ni bo bamufashe, bakomeje babona yifungirana n’uwo mwana mu nzu bakagira ngo ni urukundo rw’umubyeyi ubundi bakavuga ko ari nta kibazo ubwa kabiri na none bababona bifungiranye mu nzu kuko rero yari umusinzi cyane bahise bamufungurisha byihuse basanga yari ari kumusambanya.”
Mutuyimana yavuze ko atari ubwa mbere uwo mugore yari abikoze n’uwo mwana ahubwo ngo byari byarabaye akamenyero ngo kuko n’umwana abyivugira ko babikoraga.
Uyu muyobozi yasabye ababyeyi kuba maso ku bana babo yaba ab’abakobwa cyangwa se abahungu, abasaba kutizera abandi bantu bose babonye cyane cyane ngo abafata ibiyobyabwenge.
Kuri ubu uyu mugore yashyikirijwe RIB sitasiyo ya Rwinkwavu mu gihe uwo mwana we yajyanywe ku Bitaro bya Rwinkwavu gusuzumwa no kureba niba nta zindi ndwara yaba yaramwanduje.