Umugore w’imyaka 45 wo mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi, akekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside, nyuma yo kubwira undi mugore baturanye ko iyo aza kuba ari muri ako gace mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi baba baramujugunye mu musarani nk’uko byagenze ku bandi Batutsi.
Uyu mugore yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Ugushyingo 2023, mu Mudugudu wa Kabuye mu Kagari ka Kiyenzi mu Murenge wa Gahini.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE, ko uyu mugore yatawe muri yombi nyuma y’amagambo mabi yuzuye urwango bikekwa ko yabwiye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baturanye.
Ati “Ni umugore wibasiye umugore mugenzi we, amubwira ko amurataho Ubututsi kandi ngo iyo aza kuba ari inaha muri yakagombye kuba yarajugunywe mu musarani bakamwitumaho nk’uko abandi bimeze.”
“Yanamubwiye andi magambo menshi y’urucantege. Uwo mugore rero wibasiwe ni umugore utaragize amahirwe yo kubyara, yakomeje amubwira ko we igitsina cye cyavuyemo abana mu gihe icye cyavuyemo umwanda.”
Gitifu Murekezi yakomeje avuga ko ibi byanemejwe n’abandi baturage benshi bari bahari abivuga, akaba ariyo mpamvu ubuyobozi bwamushyikirije inzego z’umutekano kugira ngo akurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo nka kimwe mu byaha bitakwihanganirwa kuko gicamo ibice Abanyarwanda.
Yasabye abaturage kwirinda imyitwarire yose igamije gucamo ibice abaturage kuko Leta y’u Rwanda yahisemo ko Abanyarwanda bose baba umwe nta bwoko runaka bukemewe.
Kuri ubu uyu mugore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rukara mu gihe iperereza rikomeje ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe ubutabera.