Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umugore wo mu kagari ka Kayonza mu murenge wa Mukarange aho akurikiranweho gutema umugabo we bari basanzwe bafitanye amakimbirane.
Uyu mugore w’imyaka 27 asanzwe afitanye amakimbirane n’umugabo we ashingiye ku mitungo ndetse ubuyobozi bwari bwarabagiriye inama yo gutandukana kubera amakimbirane bari bafitanye ashobora kuzateza ibibazo muri aka gace batuyemo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Gatanazi Longin yatangaje ko uyu mugore yari amaze icyumweru yarahukanye akaba yatashye ahita atemesha umuhoro umugabo we aramukomeretsa.
Yagize ati “Uwo mugore yatemye umugabo we w’imyaka 27, bari basanzwe bafitanye amakimbirane mu rugo n’umugore yari yarahukaniye iwabo, yari amazeyo icyumweru. Ejo rero ni bwo yagarutse atema umugabo we, yamutemye munsi y’amatwi kuko yari yamutemesheje umuhoro yahise amererwa nabi abaturanyi baratabara bamujyana kwa muganga.”
Yakomeje avuga ko ku Kigo Nderabuzima cya Mukarange bahise bamwohereza i Gahini aba ariho akomeza kuvurirwa ngo kuko yari ameze nabi cyane.
Gatanazi yavuze ko uru rugo rwari rusanzwe rubarwa mu zifitanye amakimbirane ndetse ngo no mu cyumweru gishize ubuyobozi bwarabasuye bubagira inama yo kuba buri umwe yaba ukwe kugira ngo batazicana. Ibi ntibyashyizwe mu bikorwa kuko umugore ngo yabirenzeho asanga umugabo mu nzu amutemesha umuhoro.
Yasabye kandi abaturage kwirinda amakimbirane ashobora kuvamo no kwicana aho bibaye ngombwa bakitabaza ubuyobozi bukabafasha mu kubakemurira ibibazo.