Umugabo wo mu Karere ka Kayonza w’imyaka 30 y’amavuko arakekwaho kwica umugore we n’umwana wabo w’imyaka itatu, hanyuma akiyahura akoresheje umugozi yimanitsemo nyuma y’igihe kinini babana mu makimbirane.
Ibi byamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare 2024. Byabereye mu Mudugudu wa Humure mu Kagari ka Kiyovu mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye Igihe dukesha aya makuru ko kugira ngo ibi bimenyekanye, byaturutse ku baturage bahamagaye kuri polisi ku 112 bavuga ko inzu baturanye irimo umunuko nk’aho hariyo ikibazo, yavuze ko bijya gutangira uyu muryango wimutse mu Ntara y’Amajyepfo.
Ati “ Uriya muryango wabaga mu Ntara y’Amajyepfo babana mu makimbirane, bava muri iyo Ntara bajya kuba mu Murenge wa Ndego bahagura inzu umugabo ayiyandikaho atabwiye umugore, ya makimbirane arakomeza. Tariki 30 Mutarama bagiranye ibibazo barashwana bajya ku Kagari barabunga bavuga ko nta kibazo bazongera kugirana.”
SP Twizeyimana yakomeje avuga ko kuva icyo gihe kuwa Gatandatu nibwo abaturanyi bongeye kubabona, nyuma y’aho ntibongera kubabona kubaca iryera.
Ati “ Ejo rero abaturage bahamagaye Polisi bavuga ko mu nzu baturanye hashobora kuba hari ikibazo ngo kuko hari umunuko ukabije, Polisi yagiyeyo bafatanyije n’inzego z’ibanze bica ingufuri basanga runafungiyemo imbere binjiyemo basanga umugabo amanitse mu mugozi binjiye mu kindi cyumba basanga umugore yatemwe umutwe hamwe n’umwana wabo, umuhoro wari uri aho ngaho.”
SP Twizerimana yasabye abaturage kwirinda inzoga z’inkorano n’ibindi biyobyabwenge ngo kuko aribyo bitera amakimbirane, yabasabye kandi kwirinda gucana inyuma ngo kuko nabyo biri mu biteza amakimbirane mu ngo.
Abaturage basabwe kujya bagana inzego z’ibanze zikabafasha gukemura ibibazo baba bagiranye aho kubyihererana bikageza aho bicana.
Kugeza ubu RIB yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyabishe ariko bivugwa ko uwo mugabo ariwe wabishe yarangiza nawe akiyica.