Aya mahano yabereye mu mudugudu wa Kamonyi, Akagari ka Gikaya, Umurenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, aho umugabo witwa Ntimugura yishe Ahirushakiye Jean Pierre amuziza amafaranga y’u Rwanda 200.
BTN TV dukesha iyi nkuru yatangaje ko iki cyaha cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 23 rishyira uwa 24 Ukwakira 2021. Uwo mu muryango we yasobanuye uko byagenze ati: “Nari ndyamye njyewe n’umudamu n’abana, noheho nza kwicura saa sita n’igice, umugabo aravuga ngo nimuntabare, ndabyuka ndamutabara. Muritse itoroshi, nsanga umuhungu yihishe hano, arongera arahaguruka, yari afite umuhini, araza amukubita umuhini, aramugarika, mvuza induru mu gihe abandi batari baza, aranyirukankana…”
Mushiki wa nyakwigendera yagize ati: “Numvise amakuru ambwira [njyewe ntacyo mbiziho] ngo yari amurimo ibiceri magana abiri. Nka saa sita ni bwo ngo byabaye. Mu gitondo mbona pandagari, nihutira kubaza ngo izi pandagari zaraye hano byagenze bite? Umwana wari uje gukama ruguru iwacu aravuga ati ‘Jean Pierre musaza wawe bamwishe.”
Mushiki wa nyakwigendera ngo yabajije uyu mwana icyo musaza we yazize, amusubize ko bapfaga ibiceri bibiri. Ati: “Ni n’iryo numvise, nta kindi ndongeraho.”
Undi yavuze ko we n’umugabo we bari baryamye bumvise Ntimugura akubita aho rushakiye, bagiye gutabara basanga yamaze kumwica. Ati: “Twumva arakubita imihini, tugenda twirukanka, tujya gutabara, dusanga n’ubundi aramurangije.”