Umugabo witwa Rurangirwa Alphred wo mu mudugudu wa Nyagacyamo, akagari ka Nkamba, umurenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza avuga ko amaze amezi atandatu asembera nyuma yo gusohorwa mu nzu yubatse ikagabirwa uwahoze ari umugore wayizanyemo undi mugabo bayibanamo.
Rurangirwa yabwiye Bwiza.com dukesha iyi nkuru ko mu Kuboza 2021, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nkamba yamusohoye mu nzu, amusobanurira ko ashingira ku mwanzuro w’abunzi.
Ariko uyu mugabo asobanura ko atigeze aburana uru rubanza rw’inzu n’uwari umugore we mu bunzi, ndetse ko nyuma yo gusohorwamo yagerageje gusaba inyandiko y’uyu mwanzuro, Gitifu abanza kuwumwima, nyuma aza kumuha uw’abunzi ku rwego rw’umurenge.
Yagize ati: “Naje guhura by’ibibazo by’ihohoterwa ku mutungo wanjye, mbikorewe n’abayobozi b’akagari. Gitifu w’akagari bwa mbere yaraje, mubaza impamvu ntiyansobanururira, ahubwo arambwira ngo ngomba kuva mu nzu. Hashize iminsi yagarutse ari kumwe na DASSO na Polisi baransohora, ibintu byanjye bajugunya hanze.”
Rurangirwa yakomeje asobanura ati: “Urebye umugore yakoresheje ubwenge bwe kuko icyo gihe barambwiye ngo byategetswe n’abunzi b’akagari ka Nkamba. Naratangaye kuko ubwo twaburanaga mu bunzi nta mutungo twaburaye ahubwo bansabaga gushyira umwana ku cyiciro cy’ubudehe, nkamutangira mituweli, nkanamwishyurira ishuri no kumugurira imyenda yo kujya kwiga kandi ibyo bantegetse byose narabikoze. Naho icyo kunkura mu nzu ntabwo nzi aho byaturutse kuko byavugwaga muri uwo mwanzuro wabo ko ngo ari njye wabyemeye, ariko urebeho banditse ko nanze gusinya. Ese wakemera ibintu ntusinye? Iby’uriya mwanzuro ntabwo mbizi kuko sinabiburanye.”
Rurangirwa akomeza asaba u ubuyobozi kumurenganura kubera uburiganya avuga ko yakorewe yirukanwa mu nzu yiyubakiye. Ati: “Inzu banyirukanyemo nayubatse mu kibanza naguze mu mafaranga nakuye mu munani wanjye wari mu karere ka Rwamagana. Kuba baransohoye bakanyirukana barampohoteye kuko ubu ndacumbitse kandi nariyubakiye inzu yanjye. Icyo nasaba ubuyobozi ni uko bwashishoza bakareba akarengane kanjye. Umugore twatandukanye n’abana be ndetse n’umugabo yazanye mu mutungo wanjye ni bo bafite uburenganzira mu byanjye naho njye ndimo kuzerera.”
Yungamo ati: “Igihe twajyaga mu bunzi twaburanaga ku bibazo by’umwana ariko nyuma byahindutse kunyambura ibyanjye ndetse abo bavuga ko bafashe icyemezo ntabwo bigeze bakira ikibazo cyacu. Uwari uhagarariye inteko witwa Gaston ntabwo ari we wasinyeho.”
Umunyamakuru yagerageje kubaza uyu mugore, Karigirwa Zawani, niba koko yaratsindiye umutungo wose, aho gusubiza umunyamakuru yahise ajya kuzana umwanzuro w’abunzi aramwereka avuga ko uwo mutungo yawuhawe n’abunzi. Mu magambo make yagize ati: “Njye nabihawe n’abunzi ntacyo mumbaza.”
Zirimwabagabo Gaston, umwe mu bunzi b’akagari ka Nkamba ahakana ko bafashe icyemezo cyo gukura uwo Rurangirwa mu nzu.
Yagize ati: “Icyo gihe ubwo twakiraga ikibazo cyabo, Karigirwa yavugaga ko ari we urera umwana akanavuga ko akeneye ibitunga uwo mwana. Umugore twabonaga yarashatse undi mugabo, kuvuga ngo umuntu ave mu nzu ntabwo twigeze tubikora. Ubuyobozi budukuriye buramutse bubyemeye twakongera tukabikorera isesengura ni cyo tubereyeho.”
Mahatane Augustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nkamba, yavuze ko ubwo yarangizaga urubanza, byakozwe kugira ngo Karigirwa abone aho kurerera umwana yabyaranye na Rurangirwa. Kuba Uyu mugore yarazanye undi mugabo muri iyi nzu cyangwa bikagaragara ko yaba atayibamo n’uwo mwana bonyine, avuga ko byaba ari amakosa .
Bisangwa Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruramira yabwiye Bwiza.com ko Rurangirwa yari afite amasambu abiri, hagafatwa icyemezo cyo guha Karigirwa isambu yo kumufasha kurera umwana.
Yagize ati: “Uwo mugabo yari afite umugore babyaranye umwana ariko barabanaga mu buryo butemewe n’amategeko. Hanyuma bashakana amasambu, umugabo aza kwirukana umugore, aza kugaruka gusaba uburenganzira bw’umwana. Bari bafite amasambu, imwe irimo inzu, indi iri ku ruhande, abunzi bafata umwanzuro bumwe muri ubwo butaka yahaho uwo mugore kugira ngo ajye ashaka ibyo kurera umwana.”
Bisangwa akomeza avuga ko ibyakozwe byari ugushyira mu bikorwa icyemezo cy’abunzi. Ati: “Akenshi dushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko cyangwa imyanzuro y’abunzi. Igihe nta mbogamizi zigaragara mu gushyira mu bikorwa imyanzuro, ntabwo nk’umurenge dufite ububabasha bwo kuvuguruza abunzi.”
Umwanzuro w’abunzi Rurangirwa Alphred yahawe avuga ko ibirimo atigeze abiburana, ugaragaramo amakosa arimo kuba wanditse witwa inyandikomvugo y’abunzi b’umurenge wa Ruramira mu gihe umwanzuro washingiweho mu kumumukura mu mutungo bigaragara ko ari inyandikomvugo y’abunzi b’akagari ka Nkamba. Yombi Bwiza.com yabonye kopi zayo.
Uwo mwanzuro unagaragaza ko ikibazo cyakemutse ku wa 23/10/2019, nyamara bakagaragaza ko Rurangirwa yawakiriye kuwa 15 /10/2019, bikaba byaba bivuze ko yashyikirijwe umwanzuro mbere y’uko ikibazo gikemuka.
Ariko Rurangirwa avuga ko yabonye uyu mwanzuro nyuma y’uko harangijwe urubanza mu Kuboza 2021, awubona muri Mutarama 2022 yaramaze gusohorwa mu nzu. Abona kubona umwanzuro muri uyu mwaka kandi Abunzi baranditse ko yawubonye 15/10/2019 bimubera inzitizi yo gusubirishamo urubanza .
Abagize inteko yasinye ku mwanzuro bavuga ko batigeze bakira ikibazo cye ubwo yajyaga mu bunzi agasabwa kwishyurira umwana ubwisungane mu kwivuza no mumuha ibyangombwa asabwa ku ishuri.
Uyu mwanzuro kandi uvugwamo ko Rurangirwa ari we wemeye guhabwa umwana we ufite imyaka 11 ariko ukaba unanditseho ko yanze kuwusinyaho. Inenge ziri muri uwo mwanzuro yasabye ko zikurwamo, abunzi banga kubyemera. Gitifu Bisangwa avuga ko Rurangirwa yari afite amasambu ariko nyirubwite arabihakana, akemeza ko umutungo rukumbi yari afite ari ikibanza yubatsemo iyi nzu yirukanywemo, gifite ubuso bwa metero 27 kuri 35.
Inkuru ya Bwiza.com