Umugabo w’imyaka 60 wo mu Karere ka Kayonza bikekwa ko yiyahuje umuti ukoreshwa mu guhungira imyaka nyuma y’aho ikiyabarezi kimuriye amafaranga ibihumbi 100 Frw yari amaze guhabwa ubwo yari amaze gukodesha imirima ye ibiri.
Uyu mugabo yiyahuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya ya 27 Gicurasi 2022 mu Kagari ka Nyakanazi, Umurenge wa Murama.
Amakuru avuga ko yari amaze iminsi atabanye neza n’umugore we. Kuri uyu wa Kane ngo yakodesheje imirima ye ibiri ayishyurwa amafaranga ibihumbi ijana ni ko guhita anyarukira mu gasantere ahageze areba uko abandi batega amafaranga mu kiryabarezi. Na we ngo ntiyazuyaje kuko yatangiye gukina ashyiramo make make kugeza ubwo ibihumbi 100 Frw kiyariye yose ataha amara masa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline, yabwiye Igihe ko uyu mugabo bamenye ko amafaranga ikiryabarezi cyamuriye ari ayo yakodesheje inzu ye n’imirima ibiri.
Ati “Amafaranga yariwe ni ayo yari amaze gukodesha imirima ye arangije ajya kuyakinira mu kiryabarezi kirayamurya, ngo byahise bimubabaza cyane bukeye abyuka afata inzoga za Nguvu avangamo umuti wa kioda aranywa, abaturanyi babimenye kuko byanutse cyane bagiye kureba basanga yapfuye.”
Uyu muyobozi yavuze ko inzego z’umutekano ndetse n’abaganga bahise bahagera baramusuzuma basanga ni byo byamwishe batanga uburenganzira bwo kumushyingura.
Gitifu Mutuyimana yavuze ko ibiryabarezi ari byo bikomeje guteza umutekano muke mu baturage kuko abenshi mu baba bafite amakimbirane usanga ari byo biyatera.
Ati “Abagabo, abana n’abagore usanga bafata umutungo muke bafite bakajya kuwishimishamo nyuma bagatangira bagashwana, umuryango ugahera aho usenyuka cyangwa ubana nabi.”
Uyu nyakwigendera asize abana bane n’umugore.