Inzego z’umutekano zo mu Karere ka Kayonza zataye muri yombi abantu babiri barimo umugabo wasanzwe mu rugo rw’undi mugabo ari kwiha akabyizi ku mugore we mu buriri bwabo, ubuyobozi bwongera gusaba abashakanye kubaha amasezerano bagirana.
Uyu mugabo yatawe muri yombi kuwa 21 Mutarama 2024 mu Mudugudu wa Gahushyi mu Kagari ka Mbarara mu Murenge wa Rwinkwavu.
Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uyu mugabo wafatiye mu cyuho umugore we ari gusambana, afite imyaka 32, mu gihe umugore we afite imyaka 25, abaturage bavuga ko bari basanzwe babanye neza nta kibazo, ko batunguwe n’ibyabaye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Bagirigomwa Djafari, yabwiye IGIHE ko kugira ngo uyu mugabo afatirwe mu cyuho, byagizwemo uruhare n’umugabo wo muri urwo rugo yari arimo, ngo ni we wageze iwe asanga bari kwiha akabyizi ubundi ajya gutabaza inzego z’umutekano.
Ati “ Ni kwa kundi umugabo aba adahari, umugore rero yatumyeho umugabo wari ihabara rye aza kumureba iwe mu rugo. Wa mugabo rero yaje gutaha nijoro asanga bari kwiha akabyizi mu buriri bwe.”
“Yahise asubira inyuma aragenda atabaza Abanyerondo baraza bashyiraho akagufuri kugira ngo badasohoka bigateza ibibazo, bagumyemo kugeza inzego z’umutekano zihageze tubajyana kuri RIB.”
Uyu muyobozi yasabye abashakanye kubaha isezerano baba baragiranye, bakiyubaha ndetse bakaniyubahisha.
Yavuze ko gucana inyuma ari icyaha gihanwa n’amategeko ariko ko ari n’igisebo ku muryango ku buryo buri wese akwiriye kwitwararika akanyurwa n’uwo bahanye isezerano imbere y’amategeko.