Umupasiteri w’imyaka 46 wo mu Itorero Four Square Church, ishami rya Kabare, uheruka gutabwa muri yombi azira kwaka abaturage 250 amafaranga ibihumbi 100 Frw kuri buri umwe ngo abashyirire abana mu mushinga akaza gufungurwa, yongeye gufungwa, iri torero risabwa kwishyura abaturage amafaranga yabo.
Uyu mugabo yatawe muri yombi muri Nzeri 2022 azira kwaka amafaranga abaturage ababwira ko agiye kubazanira umushinga uzarihirira abana babo amashuri kugeza barangije kaminuza.
Abo yatse amafaranga ni abo mu tugari twa Gitara, Rubimba, Cyarubare, Rubumba mu Murenge wa Kabare hakaniyongeraho abo mu mirenge ya Mwiri na Murama.
Abaturage baremeye barirya barimara bamwe banagurisha imitungo yabo bashakisha amafaranga barayamushyikiriza ku buryo ngo yanditse abaturage 250 buri umwe atanga ibihumbi 100 Frw, bivuze ko yakiriye miliyoni 25 Frw.
Nyuma y’amezi hafi icyenda bamubaza aho umushinga ugeze akinumira bahisemo kubibwira ubuyobozi na bwo butangira gukurikirana kugeza ubwo atawe muri yombi aza kongera kurekurwa.
Kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, ari kumwe n’Umushumba w’Itorero Four Square Church, Dr Masengo Fidele baganiriye n’abaturage batswe amafaranga mu rwego rwo gushaka umuti w’iki kibazo.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu mupasiteri basanze yaraguze ubutaka bwiyongera ku bw’Itorero Four Square Church risanzwe rifite muri uyu Murenge ariko ngo basanga yarahise abwiyandikaho.
Ati “ Ikirimo rero kidasobanutse ni uko uriya mupasiteri wari uhari yiyanditseho imitungo yaguze aho kuyandika ku Itorero kuko amafaranga yari yayahawe n’abaturage, rero ubuyobozi bwa Four Square Church bwavuze ko amafaranga uyu mugabo yagiye akura mu baturage yagiye ayakoresha mu nyungu ze bwite.”
Meya Nyemazi yavuze ko bashyizeho komisiyo ishinzwe gukurikirana iki kibazo mu mizi mu gihe cy’iminsi icumi nyuma y’aho ngo bakazafata umwanzuro uzanogera impande zombi.
Yakomeje avuga ko kandi iri torero rigomba kwishyura abaturage bose amafaranga yabo noneho ngo ryo rigakomeza gukurikirana umupasiteri wabo.
Meya Nyemazi yasabye abaturage kujya bagisha inama ubuyobozi ku bantu babahamagara babaka amafaranga ngo babinjize mu mishinga runaka irimo iyo kurihirira abana babo amashuri n’ibindi