Mu rugo rw’umuturage wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murama, hagaragaye grenade eshatu zishaje zabonetse mu mbuga, inzego z’umutekano zihita zihazitira kugira ngo zizabanze zizitegura.
Izi grenade zabonetse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Kamena 2023 mu Mudugudu wa Bwinyana mu Kagari ka Rusave mu Murenge wa Murama mu rugo rw’uwitwa Nibatete Kevine.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline, yabwiye Igihe ko ibi bisasu byabonetse mu rugo rw’umuturage ubwo yari arimo aharura iwe mu rugo akubita isuka ku kintu cy’icyuma abona ntabwo akizi neza ahamagaye umuturanyi ngo amurebere icyo ari cyo asanga ni grenade.
Ati “Bakomeje gukuraho itaka gake babona n’izindi ebyiri gusa mu bigaragara zirashaje cyane, bahise babitumenyesha n’inzego z’umutekano dushyiraho uburinzi kugira ngo hatagira umuturage uhagirira ikibazo.”
Gitifu Mutuyimana yakomeje avuga ko uwo muturage bamusabye gucumbika mu baturage mu gihe bategereje inzego z’umutekano ngo zijye kuzitegura neza nta muturage zihutaje.
Amakuru ava mu baturage bo muri uyu Murenge wa Murama avuga ko ahabonetse izo grenade mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hari hari bariyeri nini yari iriho n’abasirikare, bikaba bikekwa ko aribo bazihatabye kuko bigaragara ko ari iza kera.