Mu murenge wa Mwiri ho mu karere ka Kayonza mu ntara y’uburasirazuba hafatiwe abasore babiri bari kubaga imbwa mu ishyamba kugira ngo bashire abaturage inyama zayo bababeshye ko ari inyamanswa zo mu ishyamba babaze.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 mu Murenge wa Mwiri mu Kagari ka Kageyo aho aba basore basanzwe mu nkengero z’isantere ya Gasarabwayi bari kubaga imbwa ngo bagurishe inyama zayo.
Amakuru yatanzwe n’abaturage avuga ko atari ubwa mbere aba basore bakora iki gikorwa ngo kuko basanzwe bagurisha inyama z’imbwa babeshya abantu ko ari iz’inyamanswa z’ishyamba baba bishe ngo abaturage bakazigura ku bwinshi.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwiri, Ntambara John, yatangaje ko aba basore bafashwe bari kubaga imbwa abaturage bavuga ko ari akamenyero basanganwe ko kubaga imbwa bakagurisha inyama zayo bazitirira inyamanswa z’ishyamba zikunda kugurwa cyane.
Ati “ Abo basore n’ubundi basanzwe ari ibirara twaje kubafata rero bari kubaga imbwa ariko banze kuvuga aho bari bajyanye inyama zayo gusa amakuru twakuye mu baturage ni uko bari bagiye kugurisha inyama zayo abaturage, nyiri iyo mbwa we ntabwo aramenyekana aracyashakishwa.”
Gitifu Ntambara yavuze ko ngo kugira ngo aba basore bafatwe ari amakuru yatanzwe n’abaturage abasaba kujya bashishoza mu kugura inyama bakanabanza kumenya aho zaturutse.
Ati “ Abaturage twakoranye inama tubashishikariza kugura inyama bazi neza aho zaturutse, abacuruza inyama bo turabasaba gushyira ibyo bacuruza ahagaragara niba ari ihene bikagaragara aho kugurisha umuntu inyama batazi aho zaturutse.”
Kuri ubu aba basore bacumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB Mwiri mu gihe hagitegerejwe iperereza no kumenya aho izo nyama bari bazitwaye.