Umukobwa yateye mugenzi we icyuma, nyuma yuko barwanye rukabura gica umwe muri bo akiyambaza icyuma akakimutera bikabije, aba bakobwa bakaba bari mu kigero cy’imyaka 28. Ibi byabereye mu Murenge wa Mukarange mu Kagari ka Kayonza ahazwi nko mu Gasogororo, aka gace kakaba kari mu Mujyi wa Kayonza.
Amakuru avuga ko aba bakobwa bari basanzwe ari inshuti, noneho bakajya kwifata neza no gusangira mu kabari. Mu kuhagera, aba bakobwa bahasanze umusore nawe wari wagiye kwifata neza, aho yari yicaye wenyine yitaje abandi.
Amakuru avuga ko aba bakobwa babonye umusore bakuzura ubushagarira, ni uko bigira inama yo kujya kumuganiriza kuko yari yicaye wenyine. Aha rero niho havuye ibibazo, kuko bishatsemo umwe ujya kumuganiriza akabura, birangira ibyari imishyikirano bivuyemo imirwano, abari baje gusangira barahaguruka bafatana mu mashingu rubura gica.
Muri iyi mirwano, umwe muri abo bakobwa yaje kureba hirya arabukwa icyuma, nta kuzuyaza ubwo aba arakibatuye yadukira mugenzi we atangira kukimutera atitangiriye itama, akomeretsa inshuti ye ku matako, ku maboko ndetse no mu nda.
Ibikomere uyu mukobwa yagize byari bikomeye ku buryo yajyanywe kwa muganga igitaraganya, mu gihe mugenzi we wamuteye icyuma yabonye bikomeye agaca mu rihumye abari baje gutabara agahunga, ubu akaba akiri gushakishwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Gatanazi Longin, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko amakuru y’ibanze agaragaza ko aba bakobwa bari basanzwe ari inshuti bapfuye uyu musore.
Ati “Umukobwa umwe yateye icyuma mugenzi we ku kuboko, ku maguru no ku nda. Icyo bapfuye, ni uko bari bagiye mu kabari baza gupfa umusore bari bahahuriye baje gusabana, bananirwa kumvikana ku buryo bamuharirana birangira barwanye umwe atera mugenzi we icyuma.”
Uyu muyobozi yatanze ubutumwa bwo gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro aho kuba mu mirwano ishobora gukomeretsa abantu.
Ati “Ubutumwa dutanga mbere na mbere niba abantu bagiye gusabana bakwiriye gusabana ariko ntihazemo no kugirirana nabi, icya kabiri ni ubutumwa duha abikorera uwo banyweragaho yari yarenze no ku mabwiriza y’icyorezo azabihanirwa, nibirinde banarinde abakiliya babo.”
Gatanazi yakomeje avuga ko akabari banyweragamo kahise gafungwa kuko katari kanubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo.