Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Karere ka Kayonza, bwatangiye kuganiriza abaturage 18 baturuka mu miryango itatu, nyuma y’aho babuhakaniye ko badashobora kwishyura ubwisungane mu kwivuza, mituweli ngo kuko Umwami Yesu basenga yayibishyuriye.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Nzeri 2023 nibwo inzego z’ibanze mu Murenge wa Murama zatangiye kugenzura urugo ku rundi abaturage batari bishyura ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bubashishikarize kubwishyura, ubwo bageraga mu Mudugudu wa Rugazi na Rurenge yo mu Kagari ka Nyakanazi, bahasanze abaturage bo mu miryango itatu bahakana bivuye inyuma ko badashobora kwishyura mituweli.
Aba baturage basengera mu ngo zabo babwiye ubuyobozi ko idini ryabo ritabemerera ko bishyura mituweli cyangwa ngo bajye kwivuza kwa muganga. Bavuze ko iyo barwaye bivurisha ibyatsi bagakira ubundi bagakomeza gusenga no kwizera ko Yesu yishyuye ibintu byose.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline, yabwiye IGIHE ko koko aba baturage uko ari 18 basanze baturuka mu miryango itatu, ngo babaganirije barangije barabareka barataha.
Ati “Abayobozi b’imidugudu nibo batubwiye ko bahuye n’iki kibazo cy’abaturage banze kwishyura mituweli, twagezeyo batubwira ko ntayo bazatanga,ntibajya bivuza kuko bizera ko byose Yesu yabikemuye, mbese yabishyuriye. Twabaganirije banga kuva ku izima tugeze aho turabareka basubira mu ngo zabo.”
Gitifu Mutuyimana yakomeje avuga ko bagiye gukomeza kubaganiriza hakazanifashishwa izindi nzego zirimo Abapasiteri n’abandi bakozi b’Imana kugira ngo babereke ko kwishyura mituweli ntacyo bitwaye.
Ati “Uyu munsi twabarekuye barataha ariko ntitwacitse intege, tugiye kwifashisha izindi nzego kugeza ubwo bazumva neza akamaro ka mituweli cyangwa ako kurwara ukajya kwa muganga. Yego ni byiza kwizera Yesu ariko na none ntabwo twabareka gutyo kuko hari ibyo bakwiriye gusobanukirwa kurushaho birimo n’akamaro ka mituweli.”
Umurenge wa Murama utuwe n’abaturage ibihumbi 23 kugeza ubu abamaze gutanga mituweli ni 84% akaba ariyo mpamvu ubuyobozi buri kwegera urugo ku rugo abatari bishyura kugira ngo bubashishikarize kwishyura.