Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bufatanyije n’inzego zishinzwe umutekano bwatangiye kwifashisha zimwe mu mashini zimenyerewe mu gukora imihanda, mu gushakisha abagabo babiri bamaze iminsi itatu baheze mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.
Ni ikirombe giherereye mu Mudugudu wa Karagari I mu Kagari ka Rwimishinya mu Murenge wa Rukara, gisanzwe ari icy’umuturage wajyaga akoresha abakozi bakagicukuramo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko. Kuri ubu iminsi ibaye itatu abagabo babiri bagwiriwe n’iki kirombe ubwo bari bagiye gucukuramo mu buryo butemewe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara, Nyirabizeyimana Immaculé, yabwiye Igihe ko bakiri gushakisha imibiri y’aba baturage babiri, kuri ubu ngo kubufatanye n’inzego z’umutekano batangiye kwifashisha imashini kugira ngo bagere hasi aho bakeka ko baba bari.
Ati “Ntabwo baraboneka ubu hari gukoreshwa imashini zifashishwa mu gukora umuhanda kuko kubashakisha bisanzwe byaranze muri iyi minsi ibiri, inzego z’umutekano zose zirahari hari n’umwe mu bari muri icyo kirombe ariko we aza kukivamo, ari kugenda atuyobora aho akeka baba bari. Ntabwo byoroshye kubageraho ariko twizeye ko turi bubabone.”
Yasabye abaturage kwirinda kwishora mu bucukuzi butemewe ngo kuko akenshi birangira aho babukorera habateje ibyago birimo no guteza urupfu.