Kuri iki cyumweru tariki 24/Nzeri 2023, nibwo mu duce dutandukanye tw’Igihugu humvikanye umutingito wo ku rwego rwa Magnitude ya 5.1 dore ko hari aho wumvikanye bikomeye cyane cyane mu karere ka Karongi aho wangirije byinshi.
Nkuko umuyobozi w’akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine yabitangarije radiyo Rwanda, yavuze ko uyu mutingito wabaye ku mugoroba w’icyi cyumweru wangirije amazu cumin nimwe yo mu mirenge ya Rugabano na Gashari ndetse unasenya inyubako z’amashuri zigera kuri 2.
Uyu muyobozi kandi yanatangaje ko izi nzu zasenyutse hari umwana zagwiriye ariko bidakomeye dore ko yajyanywe kwa muganga kuri ubu akaba amezeneza.
Uyu mutingito kandi wagize ingaruka ku nka aho yagwiriwe n’itafari ry’inzu ikavunika ukuboko nubwo nayo iri kwitabwaho ikaba imeze neza.
Yatangaje ko amazu yagizweho ingaruka n’uyu mutingito atari ibintu bikomeye cyane dore ko menshi atagiye agwa hasi ko yasadukagamo bidateye inkeke bityo ko mu gihe gito ba nyirazo bazaba bongeye kuyaturamo.