Mu mpera za Kanama ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho n’amafoto agaragaramo Umushinwa ari kumwe n’abandi baturage, akubita umuntu aziritse ku giti, amaboko aboheye inyuma asabwa ku vugisha ukuri ku byo bamubazaga nk’utotezwa.
Bihoyiki Deo ndetse na Baributsa Thomas bo mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi ni bo bakorewe ririya yicarubuzo n’Umushinwa wayobora kompanyi ALI GROUP HOLDING LTD icukura amabuye y’agaciro aba bombi bari basanzwe bakorera.
Ibyo bikimara kuba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ndetse dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha, abakekwa batangira gukurikiranwa ndetse batabwa muri yombi.
Ku wa 08 Nzeri 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Gihango ruherereye mu Karere ka Rutsiro rwari rwasubitse urubanza rwagombaga kuburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo Umushinwa na bagenzi be batanu bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ibyaha by’Iyicarubozo, Itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko n’icyaha cyo Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake kugira ngo habanze hashakwe umusemuzi w’ururimi rw’igishinwa.
Ibi byaha bakekwaho bakaba barabikoze kuva ku itariki ya 19 Kanama 2021 kugeza 23 Kanama 2021 bari mu Mudugudu wa Kazizi, Akagari ka Kagano, Umurenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba.
Bihoyiki Deo ataganza ko batigeze bamenyeshwa igihe k’iburanisha ndetse ko batunguwe no kumva abaregwa barafunguwe.
Yagize ati “Ikigaragara cyo barafunguwe, tukibaza ese bizakomeza gutya? Ntabwo twigeze tumenyeshwa haba mu kuburana, ndetse n’ahandi kandi ikibazo cye cyarageze mu buyobozi ntaho batakizi, ariko twabonye bafungurwa kandi ntacyo bigeze batubwira icyashingiweho.”
Baributsa Thomas na we wakorewe ihohoterwa yagize ati “Iyo ngiyeyo barambwira ngo uzagaruke, cya gihe cyagera nkajyayo. Niba yaranatangiye kuburana, twe ntabyo batumenyesha, ngo tumenye ngo azaburana igihe iki n’iki. Twamenye ko bafunzwe, bararekurwa ubu bari hanze n’ubu bari no mu kazi turababona.”
Baributsa yavuze ko ihohoterwa bakorewe ryabasigiye uburwayi bityo ko bahabwa ubutabera.
Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gihango ari na ho iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ryabereye, yatangaje ko urukiko rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 uriya mushinwa na bagenzi be ariko bakaza kukijuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Karongi.
Yagize ati “Njye ntabwo nabimenya [avuga ko niba barafunguwe] kuko twe icyo twakoze ni detention, ni ukuvuga gufunga ku iminsi 30, iyo utabyishimiye rero urajurira nyuma y’iminsi itanu, ubwo rero yajuriye mu Rukiko Rwisumbuye kandi ntitwamenya ngo byagenze gute.”
Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi avuga ko koko uyu mugabo n’abo bareganwaga bajuriye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gihango asaba gufungurwa by’agateganyo.
Urukiko rwaciye urubanza ku wa 14 Ukwakira 2021, rutegeka uyu Mushinwa ko afungurwa by’agateganyo ariko asabwa gutanga ingwate ya miliyoni icumi (10.000.000frw), kujya yitaba urukiko buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi ndetse na Pasiporo ye irafatirwa, mu gihe abareganwaga na we bo bagizwe abere.
Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi yavuze ko impamvu Ubushinjacyaha butararega ku buryo urubanza rwahita rutangira kuburanishwa mu mizi, ari uko haba hagikusanywa ibimenyetso.
Ati “Abantu barafunguwe bari hanze, Ubushinjacyaha burakusanya ibimenyestso, bamara kubona ko dosiye yuzuye bakaregera Urukiko. Niba bataraturegera baracyakusanya ibimenyetso, barakiga kuri dosiye, no kumenya ngo niyo dosiye biriya byaba abantu barezwe biri mu bubasha bwacu, bishobora kuba biri mu bubasha bw’urukiko rw’ibanze, cyangwa mu bubasha bw’Urukiko Rukuru.”
Yavuze ko nta gihe runaka cyo gukusanya ibimenyesto bimara gusa ko ubushinjacyaha bugerageza kwihutisha iperereza.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin yatangaje ko hazakurikizwa amategeko kugira ngo Ubushinjacyaha buregere Urukiko iyi dosiye maze urubanza rutangire kuburanishwa mu mizi.
Yagize ati “Tuzasuzuma turebe ibiri muri dosiye, turebe niba turega cyangwa niba tutarega.”
Hari amakuru ko usibye aba bagabo babiri bagaragaye mu mashusho bakorerwa iyicarubozo hari n’abandi uyu Mushinwa yajyaga afungirana mu nzu mu gihe hari uwakoze amakosa.
Aba bagabo barasaba ko bahabwa ubutabera kuko ihohoterwa bakorewe ryabagizeho ingaruka zitandukanye zirimo n’uburwayi kandi ko dosiye yabo yasuzumanwa ubushishozi.
Inkuru ya Umuseke.com