Kuri iki cyumweru tariki ya 05 Ukuboza 2021 mu karere ka Karongi mu murenge wa Rugabano haravugwa inkuru y’umukobwa w’imyaka 21 w’amavuko wari utwite inda y’amezi atandatu yasanzwe mu ishyamba yapfuye bikekwa ko yishwe.
Byabereye mu murenge wa Rugabano mu kagari ka Kabuga mu mudugudu wa Karambo mu karere ka Karongi aho umubyeyi wa nyakwigendera ari we wabonye umurambo we ari kumwe na nyirarume nyuma yuko ngo hari hashize iminsi uyu nyakwigendera yaraburiwe irengero ngo bakaba baravugaga ko yaba yaragiye gushakira umugabo mu bice bya Gisenyi.
Uyu murambo wasanzwe mu ishyamba rya Minagri riherereye muri uyu murenge
Avugana n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugabano Niyonsaba Cyriaque yatangaje ko uyu mukobwa ngo yari amaze iminsi abuze ndetse bikavugwa ko ngo yagiye gushakira i Gisenyi.
Yagize ati: Papa we ni we wamubonye ari kumwe na nyirarume, hari hashize iminsi yarabuze ariko ababyeyi be bajya kubibwira RIB, bavugaga amakuru ko yagiye gushaka i Gisenyi ubwo rero umubyeyi bimwanga mu nda akomeza gushakisha ari bwo kuri iki cyumweru habonywe umurambo we’’.
Gitifu yakomeje avuga ko bigaragara ko Atari bwo yari yishwe kuko ngo umurambo we wari waratangiye kwangirika bigaragara ko atishwe uwo munsi cyangwa ejo.
Biracyekwa ko uyu mukobwa yaba yarishwe dore ko ngo yari afite inda y’amezi atandatu yatewe na Habamahirwe Emile w’imyaka 24 nawe wari utuye muri uyu murenge bikavugwa ko batumvikanaga kuri iyi nda yari yaramuteye nkuko abo mu miryango yabo babitangarije ubuyobozi.
Uretse uyu musore wamuteye inda watawe muri yombi, hari abandi bagabo babiri bikekwa ko bafatanyije nabo batawe muri yombi mu gihe iperereza rigikorwa.
Gitifu Cyriaque yashishikarije aabaturage bo mu murenge wa Rugabano kujya bamenyekanisha amakimbirane no gukumira icyaha kitari cyaba.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bikuru bya Kibuye ngo bikorerwe isuzuma