Umwarimu wigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Ruragwe, rwitiriwe mutagatifu Dominiko yatawe muri yombi na RIB ishami rya Bwishyura nyuma yo gufatirwa mu kabari agurisha ibitaro by’ishuri yigishagaho.
Uyu mwarimu witwa Kanani Vincent bahimbye Papa Cyangwe yafashwe ku wa 22 Mata 2022 ubwo yagurishaga igitabo amafaranga 500 Frw. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura Ayabagabo Fautsin yavuze ko uyu mwarimu yafatiwe mu Ruragwe hafi y’aho yigisha.
Ati “Amakuru twarayamenye, yafatiwe mu Ruragwe hafi y’aho yigisha. Afungiye kuri RIB sitasiyo ya Bwishyura”
Mukurarinda Elias, Umuyobozi wa G.S Ruragwe yavuze ko uyu mwarimu asanzwe afite imyitwarire igayitse ndetse ngo yamukoreye raporo kenshi zimwe zigashyikirizwa Akarere.
Ati “Ejo bamufatanye ibitabo bine amaze kugurishamo icy’Imibare cyo mu mashuri abanza.”
Tariki 14 Werurwe 2020 nabwo uyu mwarimu yatawe muri yombi ashaka kugurisha Mudasobwa y’Ikigo. Mukurarinda yavuze uyu mwarimu asanganywe ikibazo cy’ubusinzi, ndetse ngo n’akanama k’imyitwarire ku kigo kamwizeho kamusabira guhagarikwa amezi atatu mu minsi yashize.
Abazi uyu mwarimu bavuga ko inshuro nyinshi aba ari muri ako kabari k’urwagwa ari naho yagurishirije ibi bitabo. Igitabo kimwe yashakagamo amafaranga 500 y’u Rwanda ariko bo bakamuha amafaranga 250Frw ahwanye n’ icupa rimwe ry’urwagwa. Uwaguze igitabo cy’imibare yari amaze kugurisha avuga ko yari agishyiriye abana be ngo bage bagisoma, kuko we atazi gusoma.