Imodoka ya Sosiyete itwara abagenzi berekeza mu bice bitandukanye by’u Rwanda, RITCO, yafashwe n’inkongi igeze i Rubengera mu Karere ka Karongi.
Iyi modoka yafashwe n’inkongi ahagana saa 17 n’iminota 40 zo kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Kamena 2022. Yari mu rugendo rwavuye mu Mujyi wa Kigali saa Saba z’amanywa rwerekeza mu Karere ka Rusizi. Abagenzi bari muri iyi modoka batangaje ko yatangiye gufatwa n’inkongi igeze ku cyapa cy’i Rubengera ubwo yari ihagaze bamwe muri bo bari kuyivamo.
Umwe muri bo yavuze ko bumvise amapine atangiye kunuka cyane basohokamo basohora imizigo yabo, icyakora hari mike yahiriyemo. Iyi modoka ikimara gufatwa n’inkongi abaturiye aho byabereye bumvise ikintu giturika, hashize akanya babona umwotsi mwinshi w’umukara mu kirere cya Rubengera.
Nyirangirimana Anne Marie Jeanne wari muri iyi modoka yavuze ko yabanje guturika ipine barenze i Muhanga bataragera kuri Nyabarongo.
Yagize ati “Dukeneye ko badushakira indi modoka ikatujyana cyangwa bakaducumbikira”.
Nyirahagenimana Charlotte, wari uvuye Nyabugogo agiye Karengera muri Nyamasheke, muri iyi mpanuka yavuze ko yaburiyemo ibitenge bye bine, telefone, inkweto ebyiri zirimo ize n’iz’umwana.
Ati “Nabonye abantu ari benshi bari kubyigana ndasimbuka ngwa nicaye, navunitse umugongo n’akaboko.”
Uyu mubyeyi yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rubengera kugira ngo yitabweho n’abaganga. Nta muntu n’umwe waguye muri iyi mpanuka kuko abagenzi bose bari bayirimo babonye itangiye gucumba umwotsi, bahita basohoka bwangu.
Bahise bahagarara aho i Rubengera bategereje ko bahabwa indi modoka ibafasha gukomeza urugendo.