Nshimiyimana Steven w’imyaka 36 y’amavuko utuye mu karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera yasanzwe yapfuye hafi yaho atuye nyuma yuko avuye kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli abo biriwe basangira bagera mu munani bakaba batawe muri yombi ngo bakorweho iperereza.
Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Ukuboza 2021, abaturage bo mu Mudugudu wa Karere, Akagari ka Gacaca babonye umurambo w’umuturanyi wabo, baherukaga ejo ari gusangira inzoga na bagenzi be. Bakimara kubona uwo murambo bahamagaye ubuyobozi bw’umurenge n’inzego z’umutekano kugira ngo bakore ipereza ku rupfu rw’uyu mugabo.
Abaturage bavuga ko uyu nyakwigendera nta muntu bazi bari bafitanye amakimbirane gusa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise ruta muri yombi abantu umunani bari biriwe basangira ndetse banatahanye nawe ngo bakorweho iperereza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medald yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko umurambo wa nyakwigendera wari ufite ibikomere mu gatuza, ari naho bahera bakeka ko ashobora kuba yatewe icyuma.
Yanasabye kandi abaturage kugabanya amakimbirane bagirana kuko atera impfu za hato na hato, ndetse mu gihe abaturage bafitanye ibibazo bakihutira kubibwira ubuyobozi bigakemurwa hakiri kare.
Uyu Nyakwigendera Nshimiyimana yakoraga akazi ko guterura imizigo akaba yari anafite abana batatu ndetse n’umugore.