Abasore babiri bo mu Karere ka Karongi basanzwe mu nzu babagamo bapfuye bikekwa ko bishwe n’umwuka w’imbabura yari aho baraye.
Aba basore bari batuye mu Mudugudu wa Kamuvunyi, Akagari ka Gacaca mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi.
Saa Moya n’Igice z’igitondo cyo ku wa Kane, tariki ya 28 Nzeri 2023, ni bwo abavandimwe b’aba basore babonye batinze kubyuka bishe urugi basanga bashizemo umwuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Médard, yabwiye IGIHE ko inzego z’umutekano, Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, zageze aho byabereye kugira ngo hatangire iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu.
Yagize ati “Birakekwa ko bishwe n’imbabura, ariko ntabwo twahita tubyemeza. Turi kumwe n’abakozi ba RIB batangiye iperereza, dutegereje ikizavamo.’’
Abo basore barimo Niyomugabo Karim w’imyaka 17 na Ishimwe James w’imyaka 20. Biteganyijwe ko imirambo yabo ijyanwa mu Bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y’uko bashyingurwa.