Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha buratangaza ko bwataye muri yombi abanyeshuri babiri bo mu rwunge rw’amashuri rwa rubengera bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa mu genzi wabo.
Aba banyeshuri babiri (2) batawe muri yombi ; ni Rukundo w’imyaka 21, na Ishimwe w’imyaka 20 gusa hakaba n’abandi banyeshuri batanu bakurikiranywe hamwe ariko bo bakaba badafunze nkuko ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA cyabitangaje.
Abandi banyeshuri batanu (5) bakukiranywe ariko badafunze ; ni Niyomugabo w’imyaka 21, Byiringiro na we w’imyaka 21, Mahirwe w’imyaka 18, Tuyizere w’imyaka 17 na Rukinataba w’imyaka 19.
Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB Murangira Thierry yemeje aya makuru ko aba bana batawe muri yombi bazira gukubita no gukomeretsa anaboneraho gusaba abayobozi b’ibigo by’amashuri gufata ingamaba kugira ngo ibikorwa nk’ibyo by’urugomo bicike mu mashuri.
Ibikorwa byo kunnyuzura byafatwaga nko guhumura abanyeshuri bashya ngo bisange mu muryango mugari w’abanyeshuri baba bagiyemo, byari byaraciwe na Minisiteri y’Uburezi gusa ngo hari bimwe mu bigo by’amashuri bigikorwamo.
Ibi bibaye mu gihe Inzego z’Uburezi zitangaza ko abanyeshuri bazagaragarwaho imyitwarire idahwitse batazajya bihanganirwa kuko uretse gufatirwa ibihano n’amashuri, bazajya banahanwa nk’abandi baturage mu gihe ibyo bakoze bigize ibyaha kandi bakaba bujuje imyaka yo gukurikiranwa mu butabera.