Karasira Aimable ukurikiranyweho ibyaha birimo gukurura amacakubiri, yanze kuburana hifashishijwe uburyo bw’Ikoranabuhanga, yemerewe n’Urukiko kuzajya kuburana ari mu cyumba cyarwo.
Karasira Aimable wigeze kuba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ubu ufunzwe akurikiranyweho ibyaha birimo guha ishingiro no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, yagombaga gutangira kuburana mu mizi kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022.
Ubwo Inteko y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yageraga mu cyumba cy’iburanisha, umunyamategeko Me Gatera Gashabana wunganira uregwa yari mu ku rukiko mu gihe umukiliya we yari kuri Gereza aho afungiye akurikiranye ku ikoranabuhanga rya Skype.
Karasira abajijwe niba yiteguye kuburana, yavuze ko atiteguye kuburana kuri iri koranabuhanga rya Skype ndetse ko yabimenyesheje urukiko arusaba kujya kuburanira ku cyicaro cy’urukiko. Uyu mugabo uregwa ibyaha birimo ibishingiye ku biganiro yatambutsaga kuri YouTube birimo amagambo aremereye, yabwiye Urukiko ko ibaruwa y’ubu busabe bwe yayishyize muri system.
Ni icyifuzo kandi gishyigikiwe n’Umunyamategeko we Me Gatera Gashabana wavuze ko ibyo umukiliya we asaba abyemererwa n’amategeko kuko ari uburenganzira bwe mu rwego rwo kwiregura. Umucamanza akimara kumva ibisobanuro by’uregwa, yasubitse urubanza ahita ategeka ko azaburana ari ku cyicaro cy’Urukiko tariki 25 Mata 2022.
Karasira Aimable wari warahagaritswe ku murimo w’ubwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi tariki 31 Gicurasi 2021 aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangazaga ko rumukurikiranyeho ibyaha birimo kubiba amacakubiri.
Amaze gutabwa muri yombi, inzego zishinzwe iperereza zagiye gusaka kwa Karasira, zisanga atunze amafaranga agera muri Miliyoni 30 Frw zirimo Miliyoni 10 Frw yari abitse iwe ariko ntiyabonera ibisobanuro inkomoko y’aya amafaranga ari na byo byatumye mu byaha akurikiranyweho hiyongeraho icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo.