Uzaramba Karasira Aimable yitabye Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, mu Majyepfo y’u Rwanda, asaba ko yafashwa kubona undi mwunganizi usimbura Evode Kayitana bahoranye, kandi ngo bikaba byiza abaye akiri muto amenyereye iby’ikoranabuhanga.
Ibi yabisabye, ubwo urukiko rwasubukuraga imirimo yo kumuburanisha mu mizi urubanza rwe rwe kuri uyu wa 22 Mutarama 2024.
Byari byitezwe ko hakomeza kumvwa ubushinjacyaha busobanura ibikubiye mu birego burega Karasira, ari nako byagenze aho ubushinjacyaha bwakomeje bugaragariza amashusho n’amajwi ya bimwe mu byaha Karasira ubushinjacyaha buvuga ko yakoze.
Karasira yatunguye abantu ubwo yageraga mu muryango w’icyumba cy’urukiko agakuramo inkweto za pulasitike abenshi bita bodaboda yari yambaye maze agasigarana ibirenge. Abajijwe impamvu yabyo, yavuze ko yasabwe kujya yubaha urukiko, bityo ko akuyemo inkweto ngo arwubahe nk’uko bubaba umusigiti.
Karasira Aimable yabwiye urukiko ko Me Evode Kayitana umwe muri babiri basanzwe bamwunganira kuva yatangira urubanza rwe, batigeze bicarana hamwe ngo bige urubanza, icyakora avuga ko Me Gatera Gashabana we ajya agerageza bakabonana.
Karasira yamenyesheje urukiko ko Me Kayitana atakimuburanira kandi ko yumva bimuteye impungenge.
Yagize ati “Ndagira ngo menyeshe urukiko ko Me Evode Kayitana atakinyunganira,kandi mbona muri uru rubanza nzakatirwa imyaka magana, bibaye byiza nabona undi mwunganzi muto uzi iby’ikoranubuhanga”.
Gusa Me Gatera Gashabana usigaranye na Karasira mu rubanza wenyine ubwo yahabwaga ijambo, yavuze ko azashakira umukiliya we undi mwunganizi ukiri muto nk’uko abisaba.
Iburanisha ryashojwe ubushinjacyaha burangije igihe cyabwo cyo kugaragariza urukiko ibyo burega Karasira bityo,mu iburanisha ritaha hakazaba hatahiwe Aimable Karasira uzahabwa umwanya akiregura.
Karasira Uzaramba aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha, iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo we. Ni ibyaha byiganjemo ibikekwa ko yakoze yifashishije Umuyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye.
Biteganyijwe ko iburanisha rizakomeza ku wa 03 Mata 2024