Biramenyerewe ko henshi ku Isi uwari umukinnyi w’umupira w’amaguru akagera igihe akabihagarika ko ahita yerekeza mu mwuga wo gutoza amakipe atandukanye, ibi rero babanza kubihugurirwa ndetse bakabihererwa n’impamyabushobozi ibemerera gutoza.
Umukinnyi w’ikipe ya AS Kigali ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima, nawe yagaragaje ko ariho yerekeza nyuma yo guhabwa impamyabushobozi y’ubutoza yo mu cyiciro cya C, itangwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika, CAF, imwemerera kuba umutoza nyuma y’igihe kitari gito ayitegereje.
Kuri uyu wa Gatanu ku ya 25 Werurwe 2022, nibwo abakoze ibizamini byo kwemererwa kuba abatoza bashyikirijwe impamyabushobozi zo mu cyiciro cya C, nyuma yo gusoza amasomo yabo umwaka ushize.
Iyi mpamyabushobozi ya C, iha ububasha uwayihawe kuba umutoza w’ikipe yo mu cyiciro cya kabiri cya shampiyona nk’uko biteganywa n’amategeko ya CAF. Kuba umutoza mukuru mu cyiciro cya mbere bisaba kuba ufite impamyabushobozi y’ubutoza ya A, cyangwa iya B ikwemerera kuba umutoza wungirije w’ikipe.
Kapiteni w’Amavubi yahawe iyi mpamyabushobozi hamwe n’abandi 17 bari bayitegereje harimo Djabil Mutarambirwa, Wilson Byusa, Calliope Kabalisa n’abandi. Niyonzima, yakiniye ikipe z’imbere ndetse no hanze y’igihugu, yatangiye gukinira ikipe y’igihugu Amavubi mu 2006, akaba umwe mu bakinnyi babashije gukinira ikipe zabo z’ibihugu imikino myinshi, aho amaze kuyikinira imikino irenga 100.