Mazimpaka Wilson wamamaye muri filime nyarwanda cyane cyane Bamenya Series nka Kanimba, ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko se umubyara yitabye Imana azize uburwayi.
Uyu mugabo umaze kwandika izina muri sinema nyarwanda wakunzwe cyane muri filime y’uruhererekane ya Bamenya ari n’aho akina yitwa Kanimba, mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Mata 2022 saa 3h nibwo se yitabye Imana.
Kanimba abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati “ruhukira mu mahoro papa. Uzahora mu mitima yacu. Ndagukunda papa.”
Mu kiganiro kigufi Kanimba yahaye ikinyamakuru Isimbi, yavuze ko se yazize kanseri ndetse yari amaze igihe kinini arwaye.
Ati “yari amaze igihe arwaye, ni kanseri yamwishe niyo yari arwaye. Yaguye mu bitaro bya Kibagabaga.”
Mazimpaka Wilson cyangwa se Kanimba nk’uko benshi bamuzi, yatangiye umwuga wo gukina filime ahereye muri Bamenya Series ari nayo yamenyekaniyemo, izamura izina rye muri sinema nyarwanda.